00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Bemeza ko imiyoborere myiza yabakuye ku ngoyi yo ‘kudeya’

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 11 March 2016 saa 08:30
Yasuwe :

Bamwe mu bazi neza amateka y’u Rwanda bavuga ko mu gihe cyo hambere, ahitwaga ku Gikongoro (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru na Nyamagabe), hari ubukene bukabije mu baturage by’umwihariko abagore bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Kuri ubu abatuye muri Nyaruguru bavuga ko kuva aho mu Rwanda haziye imiyoborere myiza bateye imbere ku buryo batagisuhuka bajya guca inshuro i Burundi, ibyo bitaga ‘kudeya’ muri icyo gihe.

Immaculée Nyirashumbusho w’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Ruheru, yavuze ko kuba abayobozi begera abaturage bakajya inama, ari byo byatumye agace batuyemo gatera imbere kuko mbere bari mu bukene bukabije buvanze n’ubwigunge.

Nyirashumbusho yagize ati “Hano narahavukiye ndahatura kugeza n’ubu, iterambere ritugezeho nyuma ya Jenoside, kuko kera twabaga mu bwigunge turi abatindi babi,[…] twabonaga icyo kurya ari uko abagabo bacu bavuye kudeya hakurya i Burundi,[…] inaha batwitaga ngo turi abatebo, kuko twari abakene mu buryo bukabije."

Akomeza agira ati “Iyo ndebye uburyo twateye imbere tukaba tutakibura ibyo kurya, abana bacu bakaba bajya ku ishuri nk’abandi, amajyambere akaba yaratugezeho, abagiraneza bakaza kudushyigikira, impamvu nta yindi ni uko abayobozi batwegereye bakadufasha kurwanya ubukene, […]ubu nanjye mfite telefoni kandi nkuze, ubukene twabukijijwe n’imiyoborere myiza ya Perezida wacu Paul Kagame."

Usibye Nyirashumbusho na bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru, babwiye IGIHE ko kubera imiyoborere myiza, basigaye barayobotse imishinga y’iterambere bakaba bafatanya n’abagabo babo mu iterambere ry’umuryango.

Umukozi wa Action Aid mu Karere ka Nyaruguru, Parfaite Uwonkunda, yavuze ko igihe bamaze bakorana n’abaturage muri aka Karere, hari intambwe ifatika bamaze gutera mu iterambere, ariko by’umwihariko akavuga ko umugore afite indi sura mu muryango.

Uwonkunda ati “Abaturage ba hano muri Nyaruguru bari gutera imbere mu buryo bugaragara kandi yaba umugabo n’umugore babigiramo uruhare,[…] muri iyi minsi turi gushyigikira abagore muri iryo terambere tubaha amatungo, kugira ngo bakomeze iterambere."

Mu gushyigikira iterambere ry’abatuye Nyaruguru no kubafasha kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Action Aid yoroje ihene 25, abagore bo mu Murenge wa Ruheru bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye.

Action Aid yaboroje ihene ngo bakomeze iterambere
Bemeza ko imiyoborere myiza yabakuye ku ngoyi yo “kudeya’
Bavuga ko imiyoborere myiza yatumye abaterankunga baza kubashyigikira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages