Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru bizihije isabukuru ya 20 yo kwibohora aho uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kugabirana inka no kumurika ibyo bagezeho mu myaka 20 u Rwanda rwibohoye.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru bari bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru batangarije IGIHE ko n’ubwo bamaze kugera kuri byinshi, biyemeje no kudacika intege bakomeza gukora biteza imbere ndetse bateza imbere n’igihugu cyabo.
Bertilde Mukarwego, umuturage wo mu Kagari ka Rugogwe umwe mu yigize Umurenge wa Ruramba ahizihirijwe uyu munsi mukuru wo kwibohora avuga ko nyuma yaho u Rwanda rubohorewe yageze kuri byinshi.
Mukarwego ati "Mbere ya Jenoside, umugabo niwe twakeshaga amaramuko, ubu najye ndi umuhinzi mworozi, mfite ubushobozi bwo kugurira umuryango wanjye mitiweri, nishyurira abana amashuri, mu gukomeza kwiteza imbere mfite biyogazi iwanjye mu rugo”.
Undi musore nawe urangije amashuri yisumbuye ati "Mu myaka 20 ishize nabashije kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 2 n’igice".
Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Kwibohora: Isoko yo kwigira", yongeye kwibutsa abaturage ko urugamba rusigaye ari urwo kwibohora ubukene n’ubujiji, baharanira iterambere rirambye.
Meya Habitegeko ati "Ibikomeye twarabirwanyije turabitsinda dufatanyije, igisigaye ni ugukomeza kurwanya ubukene n’ubujiji kandi ntabwo bizatunanira”.
Nyaruguru ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, hakaba hari byinshi kagaragaza bimaze kugerwaho, byibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ubuhamya butangwa na bamwe mu bageze mu zabukuru, bugaragaza ko bisa n’ibigoranye kugereranya Nyaruguru y’ubu na mbere y’imyaka 20 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO