00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abaturage barishyuza miliyoni 46 Frw z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 15 January 2025 saa 07:05
Yasuwe :

Abaturage 355 bo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Busanze, mu kagali ka Nkanda, baravuga ko hashize imyaka itatu bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe ubwo hatangwaga umuriro w’amashyanyarazi mu tugali dutandukanye two mu murenge wa Busanze ariko bakaba bakiri gusiragizwa.

Aba baturage babatangaje ko kuba batarishyurwa bibagiraho ingaruka zikomeye zirimo iz’imibereho muri rusange.

Umwe muri bo yagize ati “Banyangirije ishyamba, ibiti bigeze ku 194, ingaruka biri kungiraho ni ubukene kuko iryo shyamba iyo ryeraga naritemaga nkarigurisha ariko ubu ntabwo ndi kurigurisha kuko ubwo butaka ntanubwo ndi kubukoraho kandi ntabwo nabwishyuwe.”

Undi yagize ati “Banyangirije ishyamba rifite agaciro k’ibihumbi 260 Frw, ubwo rero nategereje igihe banyishyurira ndaheba kuko abo duhana imbibi bose barabishyuye njyewe ntibanyishyura.”

Uyu muturage yagaragaje ko kuba atarishyurwa bituma hari ibikorwa yari yarateganyije bidindira bitewe no kubura ubushobozi.

Ati “Iyo ryakuraga naratemaga nkagurisha nkabona amafaranga y’umunyeshuri, ariko ngiye ku karere inshuro enye banyereka ngo ’dore ariho ariko kuri konti yawe nturayashyiraho’, ubwo rero twifuza ko mwadukorera ubuvugizi natwe tukabona ibyacu byangijwe, byamfasha kuko nange nabona uko nihahira cyangwa nkarihirira na wa munyeshuri.”

Hari n’uwavuze ko aramutse abonye ayo mafaranga yagura icyo arya n’abana “bakarya kandi nkabona nicyo ngomba kuriha mituelle cyangwa nkarihirira n’abanyeshuri ariko ubu ngubu birandushya, kandi nanone kugira ngo njye mu ishyirahamwe simbona icyo njyanamo, ndifuza ko mwadukorera ubuvugizi bakatwishyura natwe tukabona icyo twifashisha”

Imitungo y’aba baturage yangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro w’amashanyarazi wa Mutarama I na Mutarama II mu kagali ka Nkanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yabwiye RBA ko bari gukurikirana ikibazo cy’aba baturage ngo cyihutishwe kuko dosiye zabo zarangiye.

Ati “Icyo navuga wenda uyu munsi ni uko kuva ibyangombwa byabo byuzuye twe twumva nta kibazo gihari kuko buriya umuturage twebwe twavuga ngo hari ikibazo ari uko atari yuzuza ibyo asabwa cyangwa natwe tutamufashije, ariko uyu munsi turakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo noneho turebe ko amafaranga yabo yaboneka vuba.”

Kugeza ubu hamaze kwishyurwa abagera ku 4.431.

Abaturage barenga 350 barishyuza arenga miliyoni 46 Frw y'imitungo yabo yangijwe n'imiyoboro n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .