Akenshi abagorwa no kubona amacumbi muri aka karere ni ababa barasenyewe n’ibiza, bakayoboka inzira yo gusembera cyangwa bagatangira kuba mu nzu zisakaye igice.
Abandi ni abimuka mu manegeka, ugasanga aho bimukiye ntibabashije guhita bagera ku byangombwa byose nk’ubwiherero bushyitse.
Uwimana Jeannette wo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Mata, ni umwe muri 40 bahawe amabati 30 buri umwe n’umufatanyabikorwa Compassion International ishami rya Mata, wavuze ko kuva mu 2023 ibiza bimusenyeye ubuzima bukamugora cyane, imvura yajya igwa ikamunyagira n’umuryango we, mu byumba hakajya hahoramo ibyondo.
Ati "Twaterwaga agahinda n’ubuzima tubayemo, ukumva ntiwifuza uwakugenderera kubera igihunga cyo kwibaza aho wamwicaza cyangwa aho wamuraza kuko hari harasigaye agace gato k’inzu. Nk’ubu mfite umukobwa w’inkumi ariko yahoraga yiganyiriza kubona umushyitsi, kandi abana b’urubyiruko baba bakeneye kugenderana, ukanibaza uti ese bwije akiri hano namwugamisha hehe, ugasanga ni ikibazo."
Uwimana, akomeza avuga ko ubu bagiye kongera isuku mu rugo ndetse banerekeze amaboko mu bikorwa by’iterambere kuko bakize imihangayiko yo kuba habi.
Nsengimana Vincent, wo mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Rwamiko, muri Mata, na we avuga ko ubuyobozi bwabimuye mu manegeka bakajya gutura mu mudugudu.
Mu bushobozi bwe yagerageje kubaka inzu abanamo n’umuryango we, ariko ntiyahita ashobora kubaka ubwiherero buzima, ari na yo mpamvu yahawe ibikoresho byo kubwubaka birimo amabati, ’fer a beton’ na sima byo gutinda ubwiherero ndetse n’urugi rwo kubukinga, agahamya ko bigiye kongera isuku mu rugo rwe.
Pasiteri Munyanziza Emmanuel, umushumba w’Itorero Inkuru Nziza rya Mata, yabwiye IGIHE ko bafatanyije na Compassion, bihaye intego yo kunganira Akarere mu muhigo wo kubakira abatishoboye ari na yo mpamvu batanze isakaro kuri aba baturage, kugira ngo umuturage akomeze abe ku isonga nk’uko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bubyifuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, yavuze ko akarere gafite umuhigo w’inzu 260 ndetse n’ubwiherero bwujuje ibisabwa 787, aho bamaze kubaka uburenze 500, byose bafatanije n’abafatanyabikorwa.
Ati "Dushima ubufatanye bw’abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF kuko badufasha gushyira mu bikorwa imihigo nk’iyi tuba dufite, yaba amadini n’amatorero nk’iri. Baba bafite abaturage basengera iwabo, ariko bakanafite ibibazo. Kubunganira bakabisobokamo, biba ari iby’agaciro.’’
Kuri iyi nshuro, imiryango 40 niyo yahawe ibyo kubaka ubwiherero, indi miryango 24 ihabwa amabati 810 n’ibindi byangombwa bifasha gusakara, byose bikaba byaratwaye hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 800Frw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!