Ni igikorwa cyatangiriye mu Mirenge ya Kibeho na Munini kuri uyu wa Kane, bikaba biteganyijwe ko kizakorerwa mu mirenge umunani muri 14 igize Akarere ka Nyaruguru ariyo Kibeho, Munini, Rusenge, Ngoma, Mata, Nyabimata, Cyahinda na Busanze.
Abanyeshuri bazahabwa radiyo 1080 zikoreshwa n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, abarimu bahabwe telefoni zigezweho (smartphones) 70 ndetse hatangwe n’ibikoresho by’isuku ku banyeshuri b’abakobwa. Byose bifite agaciro ka 15 300 000 Frw.
Akarere ka Nyaruguru kabinyujije ku rukuta rwa Twitter katangaje ko icyo gikorwa cyakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukurikira amasomo bari mu rugo.
Ubwo butumwa bugira buti “Ku bufatanye na Plan International twatangiye igikorwa cyo guha abanyeshuri radiyo 1080 zikoresha ingufu z’imirasire y’izuba na telefoni zigezweho 70 mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu gukurikira amasomo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, mu gihe bari mu rugo birinda ikwirakwira rya COVID-19.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko bahereye ku mirenge umunani ariko ubushobozi nibuboneka bazakomereza n’ahandi.
Ati “Twahereye kuri iyi mirenge umunani dusanga hari abana bagera ku 1080 badashobora kubona uburyo bwo gukurikira biriya biganiro bitangwa kuri radiyo. Bazahabwa radiyo ariko hari na telefoni 70 zigezweho zizahabwa abarimu.”
Yasobanuye ko telefoni 50 zizahabwa abarimu basanzwe naho 20 zihabwe abigisha mu mashuri y’incuke kandi bazashyirirwamo uburyo (applications) bubafasha kubona amasomo bigisha.
Biteganyijwe ko gahunda yo gutanga ibyo bikoresho byose izaba yarangiye mu cyumweru gitaha.
Tariki ya 15 Werurwe 2020, amashuri yose mu Rwanda yarafunzwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Kugeza ubu igihe amashuri azafungurira ntikizwi ariko harimo kwitegurwa uko bizagenda nafungurwa hongerwa ibyumba mu kugabanya ubucucike no kuyagezaho amazi mu rwego rw’isuku.
Mu gufasha abanyeshuri kutibagirwa amasomo, Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyashyizeho uburyo bufasha abari mu rugo kwiga hifashishijwe televiziyo na radiyo ndetse na internet mu buryo bwa e-learning.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!