Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko abenshi muri bo birukanwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru bazizwa imyitwarire mibi abandi basezera ku mpamvu zabo bwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François , yavuze ko nta we birukanye ahubwo basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Ati “Hari abo nabonye bahagaritse akazi ariko ntabwo ari twe twabahagaritse. Hari abasezeye ku mpamvu zabo bwite harimo n’abakora ku mashuri, ibyo ni ibisanzwe.”
Gusa Umwe mu birukanwe utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko yamenyeshejwe ko yirukanwe kubera imyitwarire mibi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Nyaruguru bafite abakozi birukanwe n’abasezeye basabwe gukurikirana ko hakorwa ihererekanyabubasha.
Mu bagaragara ku rutonde rw’abatakiri abakozi mu Karere ka Nyaruguru harimo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa w’utugari twa Cyuna, Raranzige, Rugogwe na Coko.
Hari kandi umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kivu, umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Busanze n’umukozi wungirije ushizwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Mukunge.
Abandi ni umwarimu ku ishuri ribanza rya BETEL Ruramba n’uwo ku rya Nyantanga, undi ni uwo ku Rwunge rw’Amashuri rwa BETEL ndetse n’uwo kuri TVET Kibeho.


















TANGA IGITEKEREZO