00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: SKOL yatanze impuzankano ku banyerondo 110

Yanditswe na Uwizeyimana Rosette
Kuya 1 September 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, rwatanze impuzankano ku bantu 110 bakorera irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge, kugira ngo barusheho gukora umurimo wabo kinyamwuga.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Kanama 2026 mu birori byo gusoza amahugurwa abanyerondo bari bamazemo igihe.

Mu mbogamizi zizitira abakora irondo ry’umwuga harimo n’uko inkweto zabo zangirika vuba kubera kuzambara amanywa n’ijoro no kuzikoresha imyitozo ikorwa kenshi.

Ni muri urwo rwego buri munyerondo yahawe impuzankano igizwe n’nkweto, ingofero, ishati n’ipantalo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, Nduwayezu Alfred, na we yashimangiye ko impuzankano nshya zari zikenewe, avuga ko izo bari bafite zari zishaje, abakora irondo ry’umwuga bakagaragara nabi ndetse bikabagabanyiriza agaciro mu nshingano bakora.

Ati "Babambitse imyenda bose. Imyenda bakoranaga yari ishaje ku buryo itaheshaga agaciro umunyerondo. Inkweto bakoreshaga bazambaraga buri gihe, ariko uyu munsi babonye izindi nziza zigiye kubafasha mu kazi kabo.”

Abahawe iyi myambaro bishimiye nkunga batewe, bavuga ko ibateye ingabo mu bitugu bityo bakaba bagiye kurushaho gukora inshingano zabo mu buryo bunoze kandi kinyamwuga.

Umwe mu bahawe iyi myambaro, Sinzinkayo Khassim yavuze ko igiye gutuma akaza ingamba aho we na bagenzi bazahindura byinshi mu mikorere yabo.

Ati “Mu kazi dukora hari byinshi bigiye guhinduka, nk’ubu imyenda twakoranaga ntiyari ijyanye n’igihe. Tugiye gukorana umurava kandi dukore akazi tugakunze, dukaze umutekano, turwanye ibiyobyabwenge.”

Kugira uruhare mu iterambere n’umutekano w’igihugu ni kimwe mu bigaragaza ubufatanye hagati y’ibigo byikorera n’inzego za leta.

SKOL yavuze ko yatanze iyi nkunga bitewe n’imibanire myiza ndetse n’ubufatanye ifitanye n’Umurenge wa Kanyinya, ihitamo guteza imbere umutekano waho.

Umuyobozi Mukuru wayo Eric Gilson yagize ati “Dufitanye imikoranire myiza ari na cyo cy’ingenzi cyane, dushimangira umutekano hano, kuko mu byo Skol ijya ikora harimo ibikorwa nk’ibyo byo kwita ku baturage tukanafasha sosiyete gutekana.”

Abanyerondo bibukijwe ko inshingano zabo ari ukuba hafi y’abaturage, mu bijyanye n’umutekano wabo, banabuzwa imico mibi yagiye ibagaragaramo y’ubujura, gusinda no kurwana.

SKOL yahaye impuzankano abanyerondo 110 bo mu Murenge wa Kanyinya
Abanyerondo bashimye inkunga batewe, biyemeza gukaza ingamba
Abanyerondo bahawe inkweto zisimbura izari zishaje
Umuyobozi Mukuru wa SKOL, Eric Gilson, yavuze ko mu bikorwa bakora byo kwita ku baturage harimo no kubafasha gutekana
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kanyinya bwashimye SKOL kubera imikoranire myiza bafitanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages