Meya Kayisime yatowe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016 n’abanyamuryango ba FPR baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyarugenge.
Mu bandi batowe bagize Komite Nyobozi y’Umuryango muri ako Karere, harimo Bizimana Vedaste ushinzwe ubukungu muri FPR Inkotanyi, nk’uko RBA yabitangaje.
Nzaramba asimbuye kuri uwo mwanya Mukasonga Solange wanahoze ayobora Akarere ka Nyarugenge
Umuryango FPR Inkotanyi uhiga indi mitwe ya politiki 10 mu Rwanda kugira abayoboke benshi, utora abagize Komite Nyobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rw’igihugu, ukaba uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO