Aba bacurizi b’inyama bavuga ko kuri uyu munsi ubanziriza ubunani bari baranguye inyama nyinshi kuko bari biteze kubona abakiriya benshi bitewe n’uko n’abatizihiza Noheli bizihiza ubunani.
Kuri uyu munsi tariki ya 31 Ukuboza 2015 IGIHE yasuye bamwe mu bacuruzi b’inyama bo mu isoko rya Kimisagara na Nyamirambo ndetse n’irya Nyarugenge bayitangariza ko batunguwe n’uburyo babuze abaguzi mu gihe ku munsi nk’uyu babonaga abaguzi benshi inyama zikaba ari zo zibabana nke.
Nsabimana ucuruza inyama mu isoko ry’i Nyamirambo yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo nta bakiriya benshi yabonye mu gihe ubusanzwe ku minsi nk’iyi yacuruzaga nibura inka imwe.
Yagize ati ”Sinakubwira ngo byatewe n’iki cyangwa iki bitewe n’uko kuri Noheli twari twabonye abakiriya benshi cyane ariko ubu urabona ko ngejeje saa yine nta n’ibihumbi 50 mfite mu mufuka wanjye, kandi kuri Noheli nk’aya masaha nari maze kugeza mu bihumbi 80.”
Undi mucuruzi w’inyama mu isoko rya Kimisagara we yagize ati”Njye nahombye byarangiye pe, kuko nari nabagishije inka ebyiri ngira ngo indi nzayigurisha ejo ariko ndabona inka ya none itari burangire ku buryo ejo ari yo nzaheraho mu gihe nabikoze nzi ko iri bube ntoya bitewe n’uko numvaga ko tariki 31 Ukuboza ari umunsi udasanzwe.”
Ubusanzwe iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’ubunani abatari bake bagana amaguriro hirya no hino bahaha ibiribwa n’imyambaro kugira ngo bishimane n’imiryango yabo cyangwa inshuti, akaba ari na yo mpamvu n’abacuruza baba biteze abakiriya benshi kuri iyi minsi.



















TANGA IGITEKEREZO