Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko mbere batarahabwa amazi meza bagorwaga no kubona amazi ku buryo hari n’abajyaga kuvoma muri Nyabarongo ndetse hakaba hari n’abagiye baribwa n’ingona bakahasiga ubuzima.
Ku wa Kane tariki 1 Gashyantare 2024, ubwo mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali hatahwagwa ivomero ry’amazi ryubatswe n’Irondo ry’umwuga ry’Umurenge wa Kigali rifite agaciro ka 1300000Frw, abatuye muri aka gace bavuze ko babyishimiye kuko bari barikeneye cyane.
Bemeza ko mbere bagorwaga no kubona amazi meza ku buryo hari n’abanywaga ibirohwa cyangwa amazi y’umugezi wa Nyabarongo bagahora barwaye inzoka n’indwara ziterwa n’umwanda.
Byumvuhore Emmanuel yagize ati “Mbere wasangaga abantu bahora barwayeinzoka kubera kunywa amazi mabi, hari abandi binyweraga aya Nyabarongo ku buryo hari n’abariwe n’ingona mu myaka yashize.”
Uwamahoro Claudine, we yagize ati “ Turashimira ubuyobozi kuba uduce hafi ya twose tw’umurenge wacu tumaze kugezwamo amazi meza, ubu noneho natwe dusigaye twemera ko turi abanyakigali tutakiri abanyacyaro.”
Umunyamabanga Nshingwbaikowa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, avuga ko abaturage bo muri aka gace bari bakeneye amazi meza.
Ati “Ririya vomero riracyemura ikibazo cy’amazi meza.”
Yongeyeho ko muri uyu murenge nta baturage bacyivoma amazi ya Nyabarongo bitewe n’uko amazi meza yamaze kugera mu duce twose tuwugize.
Uretse amazi meza yagejejwe muri aka gace, kuri uyu munsi w’Intwari abanyerondo 221 bo muri aka gace nabo bahawe imyambaro ifite agaciro k’arenga miliyoni 5Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!