Abo basore, umwe afite imyaka 25 ukomoka mu Murenge wa Bushekero, undi afite 27 akaba akomoka mu Murenge wa Shyara ho mu Karere ka Nyamagabe.
Umwe yafatiwe mu Murenge wa Nyamirambo n’aho undi afatirwa mu Murenge wa Rwezamenyo, buri wese akaba yarafatanywe inoti 2 z’ijana bivuze ko bombi bafatanywe amadolari 400.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge ikomeza ivuga ko abo basore bose biyemerera ko bafatanywe ayo madorali y’amahimbano, ariko bakavuga ko bari bayahawe na bagenzi babo batagaragaza neza umwirondoro wabo w’umwimerere.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeza ivuga ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko abo basore bafite ayo mafaranga y’amakorano, bityo ku bufatanye n’abaturage bagahita batabwa muri yombi, Polisi ikaba itangaza kandi ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi akaba ashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze.
Yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k’uwayahawe no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati: "Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.
SP Modeste Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, birimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y’amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z’ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.
Yabagiriye inama yo kujya buri gihe basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay’amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.
By’umwihariko yakanguriye abacuruzi n’abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y’amahimbano.
Bariya basore baramutse bahamwe n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO