Iyo moto ifite nomero za purake RD 060H bikekwa ko yibwe i Remera mu karere ka Gasabo.
Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara , mu murenge wa Kimisagara, mu gitondo cyo ku itariki ya 27 Ukuboza 2016.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho yafatiwe mu cyuho agurisha iriya moto, asabwe kwerekana ibyangombwa byayo arabibura ari na bwo yahise atabwa muri yombi.
SP Hitayezu yavuze ko iyi moto ibitse kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara ari na ho uyu musore afungiye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu kuyigeza aho yafatiwe no kugira ngo isubizwe nyira yo.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iyo moto abahamagarira gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.
Yagize ati "Abantu barimo gushaka uko binezeza mu minsi mikuru isoza umwaka, ariko bakwiye kubikoresha ibyo bavunikiye aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba n’ibindi bitemewe n’amategeko. Hari imirimo myinshi umuntu yakora aho kwiba."
SP Hitayezu yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.
Yagize ati” Ntidukwiye gutwarwa n’ibyishimo by’iminsi mikuru turimo ngo twibagirwe ko hakiri abashaka kuduca mu rihumye ngo bibe ibyacu cyangwa bahungabanye umutekano mu bundi buryo, turasabwa gukomeza kuba maso.”
Yabakanguriye kandi gukaza amarondo kugira ngo bakumire ibyaha no gufata ababikoze kandi abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe yatuma birwanywa no gukumirwa.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



















TANGA IGITEKEREZO