00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abakozi ba Zaria Court Hotel bafashije Intwaza

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 3 July 2026 saa 02:12
Yasuwe :

Abakozi ba Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton, basuye ababyeyi bagizwe abapfakazi n’inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu rugo ruherereye i Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, babagenera impano zigizwe n’ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 30 Kamena 2026. Zaria Court Hotel yagiteguye ku bufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku basaza n’abakecuru bageze mu zabukuru biganjemo abarwaye indwara zitandura ndetse n’abandi bibana.

Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Zaria Court Hotel Tapestry Collection by Hilton, Kayitare Yannick, yavuze ko zimwe mu ndangagaciro zigize iyi hoteli ari ugukora ibikorwa byo guteza imbere aho ikorera ndetse ko ari yo mpamvu bateguye igikorwa cyo gufasha Intwaza zo muri Nyarugenge.

Ati “Impamvu twaje gusura izi ntwaza ni ukubera ko ari bimwe mu bigize icyerekezo cyacu cyo gufasha abaturage baho dukorera. Nubwo turi ikigo cy’ubucuruzi ntabwo dushobora kwibagirwa guteza imbere aho dukorera, abahaturiye ndetse n’ibikorwaremezo bihakikije muri rusange.”

Yakomeje avuga ko mu gihe gito iyi Hoteli imaze itangiye mu Rwanda bamaze gukora ibikorwa byinshi byo gufasha no guteza imbere abaturage bo mu Rwanda ndetse ko bazabikomeza kubikora mu gihe kizaza.

Umuyobozi wa Hidden Souls, Angel Mutesi, yavuze ko yatangije uyu muryango mu 2021, kubera ko hari ababyeyi cyangwa abasaza usanga bageze mu zabukuru ariko badafite ubafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Yavuze ko babakorera ibikorwa bitandukanye birimo kubavuza igihe barwaye, kubasanira inzu igihe zagize ibibazo ndetse n’ibindi.

Ati “Twaje kugira ngo tube igisubizo kuri abo babyeyi, tubafashe ibyo dushoboye, tubabere abana, badutume batwizere, barware baduhamagare tubavuze, tubakorere umuganda, tubafurire ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Yagaragaje ko kuva batangira bamaze gufasha abarenga 500 binyuze mu bikorwa bitandukanye, harimo n’abagera kuri 42 bishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Nyarurenzi, Ndahayo Jean Nepomuscene, yashimiye Zaria Court Hotel na Hidden Souls, byateguye iki gikorwa cyo gufasha Intwaza.

Ati “Aba bakecuru batujwe muri uyu mudugudu, nkatwe nk’ubuyobozi dushinzwe kubareberera ariko iyo tubonye umuryango nka Hidden Soul na Zaria Court Hotel muje kwifatanya natwe, muba mwerekanye umutima wa kimuntu.”

Ibyishimo byari byose ku Ntwaza nyuma yo guhabwa impano
Ababyeyi bashimiye Zaria Court Hotel yateguye igikorwa cyo kubafasha, bavuga ko bibereka ko bagifite ababitaho
Umuyobozi wa Hidden Souls, Angel Mutesi, yavuze ko mu 2021 bamaze gufasha abasaza n'abacekuru bagera kuri 500
Zaria Court Hotel yasuye Intwaza zituye mu Murenge wa Mageragere, iziha ubufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages