00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abakozi ba ’Centurion Security Group’ bafashe mu mugongo ababyeyi b’intwaza

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 20 April 2025 saa 12:28
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba Centurion Security Group Africa binyuze mu mashami yayo atandukanye basuye ababyeyi bagizwe abapfakazi n’inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi, batujwe mu rugo ruherereye i Nyarurenzi mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, babagenera impano zigizwe n’ibikoresho nkenerwa bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aba babyeyi bose hamwe ni 22, barimo ab’intwaza 12, bagizwe inshike n’abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Centurion Security Group yabasuye ni ikigo gitanga serivisi zijyanye no gucunga umutekano binyuze mu guhugura abasekirite, kikanacuruza ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano birimo na ‘CCTV Camera’.

Umuyobozi Mukuru wa Centurion Security Group Africa, Manu S. Diezi, yavuze ko aba babyeyi nubwo banyuze mu makuba ariko usanga bakomeye, bityo ko bagomba kugaragarizwa ko batari bonyine.

Ati “Baciye mu makuba akomeye ariko baguma bahagaze gitwari, bigaragaza ko iyo amateka mabi abayeho ashobora kuvamo ubutwari n’imbaraga zitangaje. Ibi kandi ndizera ko byabaye isomo rikomeye ku rubyiruko rwacu, kuko bigaragara ko imbabazi n’ubumwe bishobora gutsinda ibibi byose.”

Umwe mu babyeyi b’intwaza baba mu rugo rwa Nyarurenzi yavuze ko banezererwa no kubona abaza kubaba hafi bityo bumva ko badakwiye kwiheba nyuma yo kubura imiryango yabo.

Yagize ati “Nyuma y’ubuzima butoroshye twanyuzemo, aho twabagaho tugorwa no kubona amafaranga y’inzu twakodeshaga n’ibindi, ariko twatujwe hano, ubu twitabwaho, tukaganira tugahozanya kandi tugashimishwa no kuba tugaragarizwa ko twitaweho.”

Umunyamabanga Mukuru wa AVEGA-Agahozo, Niwebuliza Béatrice yagaragaje ko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari iby’agaciro kugaragariza abarokotse ko bitaweho, avuga ko icy’ingenzi atari ibintu bahabwa ahubwo ari umutima bikoranwa.

Yagize ati “Uyu munsi abatugana baza kuduhumuriza, baza kubana natwe no kwifatanya natwe bidutera imbaraga muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’imibereho myiza mu Karere ka Nyarugenge, Nkunda Evariste yavuze ko ibyo Centurion Security Group yakoze bitazibagirana mu mitima y’aba babyeyi, abasaba gukomerezaho kandi ko bagomba kubaka igihugu cyabo kuko ntawe uzaturuka ahandi ngo aze kukibubakira.

Ababyeyi batujwe mu rugo rwa Nyarurenzi bishimira kubona ababagaragariza ko babitayeho
Abayobozi n’abakozi ba Centurion Group Africa basuye ababyeyi bagizwe abapfakazi n'inshike na Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, batujwe mu Kagari ka Nyarurenzi
Centurion Security itanga serivisi zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .