Nyuma yo guharikwa murumana we, Mukamana Marie yagiranye amakimbirane n’umugabo we, ikibazo kigezwa mu nkiko basaba gatanya, ariko hagati aho atsindira amwe mu mazu y’umuryango kuko bari barasezeranye ivangamutungo. Nyuma y’amezi agera ku icyenda asiragira mu buyobozi ngo ahabwe iyo mitungo, kuwa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2014 nibwo yashyikirijwe amazu ye, ariko abakobwa be badashyigikiye ko ahabwa iyo mitungo babera ibamba abapolisi n’umuhesha w’inkiko.
Ubwo Nkurunziza Idrissa, Umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga mu ifasi y’Umurenge wa Gitega yashyiraga mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki ya 4 Ukwakira 2013 rutegeka ko Mukamana Marie ahabwa n’umugabo we Rwemera Athanase inzu nini n’izindi nto eshanu (annexes) kugirango abone aho kuba n’icyo kumutunga, abakobwa babo babiri babaye ibamba bashaka kwanga ko abakodesha izi nzu bazisohokamo.
Byose bijya gutangira…
Mukamana Marie utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Kora, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yashakanye na Rwemera Athanase babyarana abana batatu nyuma Rwemera aza kumuharika murumuna we (Rwemera yashatse yashatse murumuna wa Mukamana). Bukeye Mukamana yarameneshejwe akurwa mu mutungo yashakanye n’umugabo ajya gukodesha, ni ko kwitabaza inkiko.
Mukamana aganira na IGIHE yagize ati “Nazanye murumuna wanjye (amukurikira ku nshuro ya cyenda) mu rugo, mukuye iwacu mu cyaro ku Gikongoro. Uwo ni we waje kuba mukeba wanjye, aho ni ho ibibazo byose byatangiriye. Narakubiswe, naratutswe, nangaye (kwangara) ku gasozi meneshwa mu byo nashakanye n’umugabo, dore ko twabanye dupangisha (gukodesha), aya mazu yose twafatanyije kuyashaka.”
Mukamana avuga ko amaze guharikwa, babiri mu bakobwa be bashyigikiye ibyo se yakoraga.
Mukamana ati “Abakobwa banjye babiri bahise bajya ku ruhande rwa se na nyina wabo ari we mukase, batangira kujya bantuka ku manywa y’ihangu bavuga ko naniranye ko ntashobotse n’ibindi ariko nkabihorera. Ubwo nameneshwaga bo basigaye mu rugo se abaha umuryango (umuryango w’inzu) umwe bawubamo.”
Umwaka wari hafi gushira icyemezo cy’urukiko kitarashyirwa mu bikorwa
Mukamana akomeza avuga ko nyuma yo gutsinda umugabo we mu rubanza, umuhesha w’inkiko yatinze kumuhesha inzu ze, bikaba byaratumye nawe ateza umutekano mucye aho yari acumbitse.
Yagize ati ”Urubanza rwaciwe mu Kwakira 2013, nabaza Gitifu impamvu ntari guhabwa inzu akambwira ko yasabye abapolisi bo kujya kumufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’urubanza, nagiye kuri Polisi kwa Kabuga bambwira ko umuhesha w’inkiko ari we ugomba kuza gufata abapolisi, ko yabandikiye bagategereza ko aza ntaze”.
Mukamana avuga ko ibyo byamuteye ikibazo cyane kuko yari afite ikibazo cy’aho kuba. Ati “Nanjye mba mu nzu y’inkodeshanyo simfite icyo nishyura, ahubwo ugasanga ndateza umutekano mucye, kuko nyirayo aza kunsohora nkanga kuyivamo kuko ntafite aho kujya handi.”
Akomeza agira ati “Guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2014 sindishyura ubukode kuko nabuze icyo nishyura, ahubwo usanga nirirwa ntongana na nyir’inzu kandi mfite amazu yanjye.”
Mukamana avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku Muyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, inshuro ebyiri, akamubwira ko ajya ku murenge, kuri ubu akaba yarandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, amusaba ko yamukemurira ikibazo.
Nyuma y’uko agejeje akarengane ke kuri IGIHE…
Nyuma y’uko Mukamana atabarije IGIHE ngo bamubarize iby’akarengane ke, kuwa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 ni bwo umunyamakuru wa IGIHE yahamagaye Indrissa Nkurunziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umuhesha w’Inkiko mu Murenge wa Gitega kuri telefoni ye igendanwa, amubaza impamvu Mukamana adahabwa ibyo yatsindiye mu rubanza, asubiza ko icyo kibazo atacyibuka neza bitewe n’ ubwinshi bw’imanza aba afite zigomba kurangizwa, asaba ko yahamagarwa kuwa Mbere, ati “Uyu munsi ni kuwa Gatandatu si ndi mu biro (Bureau) muzampamagare kuwa mbere.”
Mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki ya 14 ni bwo Umunyamakuru wa IGIHE yavuganye na Idrissa Nkurunziza, avuga ko atigeze atinda kurangiza uru rubanza.
Ati «Tariki 8 Ukwakira 2013 nibwo Mariya yatugejejeho urubanza rwe ngo turumurangirize, itegeko rivuga ko ubanza ukandikira uwatsinzwe ngo arurangize ku neza. Tariki 21 Ukuboza 2013 tujyayo tujyana n’inzego z’umutekano zitandukanye, tuhageze dukora inyandiko yo kurangiza urubanza, amazu turayamwereka, duha kopi abayabamo kugirango abe ari we bagirana amasezerano y’ubukode.»
Abakodesha banze kubahiriza amasezerano
Nkurunziza akomeza avuga ko nyuma y’ukwezi n’igice, Mukamana yagarutse ku biro by’ umurenge avuga ko abari mu nzu banze kugirana nawe amasezerano banga no kuva mu nzu.
Yagize ati «Tumaze kubona ko abari mu nzu banze kumwishyura, tariki 20 Gicurasi 2014 twandikiye ba bantu tubasaba gutanga inzu mu gihe kitarenze iminsi itanu, ariko ntibabyubahirije. Iyo bigenze bityo ikibazo gishyikirizwa Polisi, ni bwo hahise hazamo iminsi mikuru yo kwibohora, ariko mu cyumweru gishize ni bwo ukuriye Polisi mu Karere yampamagaye ambwira ngo ninze ntware abapolisi. Ubu tuvugana ngiye gufata abapolisi tujye gusohora abari muri izo nzu ku ngufu.»
Abakobwa be babaye ibamba…
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega ari kumwe n’abapolisi bagera kuri batatu, ahagana mu ma saa tanu zo kuwa Mbere nibwo bari bageze kuri ayo mazu Mukamana Marie yatsindiye, ariko abakobwa b’uyu mukecuru, Uwizeye na Feza Rachel bababera ibamba.
Aba bakobwa bubahutse abashinzwe umutekano ndetse na ba Gitifu bombi, uw’ umurenge n’uw’Akagali ka Kora; bavugaga amagambo menshi arimo ibitutsi, bagaragaza ko abo bahesha b’inkiko bagambanye na Mukamana.
Umwe ati ”Uyu mukecuru mushyigikiye yananiye Papa, yamutesheje umutwe guhera mu mwaka wa 2003, nibwo byose byatangiye. None mwebwe muri kwivanga mu byo mutazi gusa mwa….(igitutsi)”.
Undi ati ”Uyu mugore wananiwe kubana mu mahoro na Papa, akananirana na murumuna we (Mama wacu) muramushyigikira mu biki, ibyo murimo gukora muzabibazwa mwa…..(igitutsi) icyo twakubwira ni uko nawe utazazibamo, uzaba ureba […], aba bapolisi wazanye nibaza mutazazibanamo.”
Abapolisi bari aho baje gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko, bambika abo bakobwa amapingu, abakodesha inzu bategekwa gusohoramo ibintu, inzu zihabwa Mukamana Marie wazitsindiye.
Nyuma yo kubona imvururu zabaye muri urwo rugo, umunyamakuru wa IGIHE yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa niba nta mpungenge z’umutekano wa Mukamana zihari, avuga ko nta muturage n’umwe ukwiye guterwa ubwoba ku bw’umutekano we.
Yagize ati ”Dukoze icyo amategeko ateganya, nyuma y’aho tubandikiye inshuro nyinshi tubamenyesha ko bakwiye kubahiriza ibyategetswe n’urukiko bakica amatwi. Ibindi bisigaye inzego z’umutekano zirahari zizabikurikirana.”
Umutekano wa Mukamana wifashe ute?
Umunsi umwe nyuma yo guhabwa amazu ye, Mukamana yatangarije IGIHE ko yanyuzeyo asanga Rwemera yaciye ingufuri zashyizweho n’umuhesha w’inkiko, asubizamo abapangayi bari bakuwemo. Ngo akihagera, umugabo we yamutejeje abo basore b’abapangayi bamwirukankana bamutera amabuye.
Mukamana avuga ko atewe impungenge n’ibyamubayeho, aho ngo ashobora guhohoterwa dore ko abakobwa be bamubwiriye imbere y’abashinzwe umutekano ko ayo mazu atazayababanamo.
Impapuro zasinyweho n’inzego zirimo na Polisi IGIHE ifitiye kopi zigaragaza ko Mukamana Marie yatangiye kugirana amakimbirane n’umugabo we w’isezerano Rwemera mu mwaka wa 2007. Kuri ubu urubanza rwabo rwo gusaba ubutane rukaba ruri mu rukiko, aho rutegereje gusomwa muri Nzeri 2014.
[email protected]
Foto: Emma



















TANGA IGITEKEREZO