Abajura bataramenyekana bibye amafaranga ibihumbi 370 muri studio iri kuri kaburimbo yo mu Kagari ka Biryogo mu murenge Nyarugenge mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza.
Abaturage bo mu kagari ka Biryogo bavuga ko abo bajura bibye n’ijoro aria bantu bari basanzwe bazi neza aho iyo Studio ikorera kuko kugira ngo bahibe bapfumuye mu bwiherero bagatungukira muri iguriro ry’imiti (farumasi) rifatanye nayo.
Mu mafaranga ibihumbi 800 byari muri iyi studio bakaba bibyemo ibihumbi 370 andi ntibayabona kandi abitswe hamwe.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bemeza ko amaduka atuye ku muhanda asigaye yibwa cyane kuko mu mezi atandatu hamaze kwibwa amaduka atandatu muri ako gace.
Umucuruzi ufite iduka mu Biryogo Twagirimana Issa, yemeza ko abantu bakunze kubiba ari abantu bahazi banahirirwa kuko kenshi na kenshi babikora ntibafatwe n’inzego z’umutekano.
Yagize ati “ Twe twemeza ko abatwiba ari abantu birirwa aha bahazi cyane kuko si ubwa mbere biba aha ,kuko mu mezi atandatu bamaze kwiba imiryango itandatu kandi hose bakuragaho amabati bagaca muri igisenge uretse aha bibye noneho bapfumuye”.
Twagirimana yasobanuye ko impamvu abajura babayogoje ari abantu bahazi ari uko nta kintu bibye muri Farumasi mu gihe ariho hantu bapfumuye kugira ngo batunguke muri Studio kubera ko hagati yayo na farumasi hubakishijwe imbaho.
Polisi yafashe bamwe ikekaho kugira uruhare muri ubu bujura barimo n’umukozi wazaga kuhakora isuku nyuma y’aho iboneye ko inkweto yamusanze yambaye zanyuze muri iyo farumasi ndetse n’aho yagiye akora.


















TANGA IGITEKEREZO