00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyarugenge: Abacuruzi barakajwe n’isubikwa ry’isomwa ry’urubanza baregamo akarere

Yanditswe na

Remesha Jr

Kuya 28 February 2015 saa 08:17
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza abacuruzi bakorera bahuriye muri Koperative “Twubake Nyabugogo”, ku mpamvu z’uko urukiko rwahisemo ko Akarere kabanza kurwereka imiryango y’inzu iregerwa, abarega bagaragaza kutabyishimira.

Tariki ya 6 Gashyantare abarega muri uru rubanza bazindukiye ku rukiko, bizeye gutaha bamenye imyanzuro urukiko rufata ku rubanza rwabo, ariko bamenyeshejwe ko urubanza ruhagaritswe ku mpamvu z’uko umucamanza yagize imirimo myinshi n’amasomo ndetse akaba yari anafite ikiruhuko muri uku kwezi.

Abacururiza muri iyi nyubako iri muri gare ya Nyabugogo barega akarere ka Nyarugenge kutubahiriza amasezerano bagiranye

Aba bacuruzi 24 bahuriye muri uru rubanza batahanye umunabi ku mutima, bavuga ko impamvu z’isubikwa ry’isomwa ry’urubanza rwabo zidafite uburemere bwasibya isomwa ry’urubanza, ndetse basaba ko mu gihe urubanza ruba ruri busubikwe bakagombye kubimenyeshwa kare ntibate imirimo yabo.

Nk’uko urukiko rwari rwatangaje ko isomwa ry’urubanza ryimuriwe kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare, n’ubundi abarega ndetse n’abakurikirana urubanza bongeye kurwitabira, ariko batungurwa bikomeye no kongera kumenyeshwa ko rwimuriwe tariki ya 12 Werurwe uyu mwaka.

Iki cyemezo cy’urukiko cyasomewe mu ruhame nticyashimishije abanyamuryango ba “Twubake Nyabugogo”, basohotse mu cyumba cy’urukiko bagaragaza ko kuba urubanza rwabo rwongeye gusubikwa bitabanyuze na gato.

Asabwe n’itangazamakuru kugira icyo atangaza, umwe mu bayoboye aba bacuruzi yahisemo kwifata yirinda kuvuga nabi kubw’umwuka mubi yari asohokanye mu rukiko, ati “Ntacyo mvuze kuko mvuze navuga nabi.”

Iri tsinda ry’abacuruzi bakorera Nyabugogo, rirega akarere ka Nyarugenge gufata umwanzuro wo gusesa amasezerano igihe kitageze, kakanabakura mu mazu bakoreragamo. Bavuga ko bifuza ko amasezerano bagiranye n’akarere yubahirizwa kugeza arangiye, kuko yagombaga kurangira muri 2016, ndetse bakanasubizwa amafaranga ibihumbi 500 kuri buri muntu muri 24, ni ukuvuga miliyoni 12 kuri bose bakoresheje mu rubanza.

Izi mpande zombi zagiranye amasezerano muri Nzeli 2011, akaba yaragombaga kurangira muri Nzeli 2016, gusa akarere ka Nyarugenge kaje gufata iyi myanzuro yo kuyasesa muri Werurwe 2014.

Abacuruzi bavuga ko binyuranye n’ibikubiye mu masezerano bagiranye, kuko impande zombi zemeranyije ko aya masezerano ashobora guseswa gusa ku mpamvu z’ibikorwa by’inyungu rusange, ndetse impande zombi zikabanza kubyumvikanaho.

Uru rubanza rwatangiye muri werurwe 2011, ubwo Inama Njyanama y’akarere yafataga ibyemezo byo kuzamura amafaranga y’ubukode ku cyumba akikuba hafi inshuro eshatu, ngo kuko muri gare haba abantu benshi(abaguzi).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages