Byabaye kuri uyu wa kane ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse n’ Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko.
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kanyinya mu Mudugudu wa Rwakivumu ahatujwe imiryango 22 indi miryango 18 ituzwa mu Murenge wa Kigali.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ ibarura ry’abaturage batagira aho kuba muri Ako Karere ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2017 ryagaragaje imiryango itagira aho kuba 132 kugeza ubu igera kuri 99 ikaba imaze gutuzwa harimo 40 yatujwe kuri uyu wa Kane.
Ngabonziza yagaragaje kandi ko ibikorwa byo kubakira abadafite aho kuba babifatanya n’abafatanyabikorwa b’Akarere nnk’aho abatujwe kuri uyu wa Kane bahawe ibikoresho byo mu nzu n’ ibyo mu gikoni ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Direct Aid na Croix rouge y’u Rwanda.
Inzu zatanzwe zifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 250. Buri nzu yatanze ifite ibyumba babiri n’uruganiriro, ikagira igikoni n’ ubwiherero hanze ndetse n’ikigega cyo gufata mazi.
Umwe mu bahawe inzu, Umupfakazi ufite abana batatu yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2010 yari yarabuze aho kuba rimwe na rimwe agacumbikirwa n’abagira neza ubundi akaba ku mabaraza ahantu hatandukanye n’umuryango we. Yashimiye Leta y’u Rwanda cyane cyane Umukuru w’Igihugu kuri gahunda yazanye yo gufasha abaturage bafite ibibazo bibangamiye imibereho yabo gushaka uko bava muri ibyo bibazo.
Abaturage batujwe muri uyu Mudugudu banaterewe ibiti banubakirwa uturima tw’igikoni ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyarugenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!