Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ahagana i saa kumi n’ebyiri nibwo umurambo w’umusore witwa Nyandwi Eric w’imyaka 18 wasanzwe yimanitse mu giti cy’ipera yiyahuye yapfuye.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera wari mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kandi bawubonye nta gikomere wari ufite.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayamenye bihutira kujyayo bari kumwe n’inzego z’umutekano basanga nyakwigendera yapfuye.
Ati"Bikekwa ko yabitewe n’agahinda k’umukobwa bari incuti w’imyaka 21 maze nyakwigendera aza kumenya ko umukobwa afite undi musore bakundana birangira kwiyakira bimunaniye bityo bikekwa ko ari byo byatumye yiyambura ubuzima gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza"
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.
Gitifu Habinshuti yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko ko kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose bidakwiriye kuko iyo umuntu akwanze cyangwa ni yo yagira undi akunda na we yakunda undi bityo igikorwa cyo kwiyahura kidakwiye kandi umuryango wa nyakwigendera wihangane mu bihe nk’ibi bitoroshye urimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!