00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umusore w’imyaka 19 yapfuye arohamye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 17 October 2023 saa 12:50
Yasuwe :

Muri iki gitondo cyo kuwa 17 Ukwakira mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo, hagaragaye umurambo w’umusore w’imyaka 19 wabonywe mu kidendezi cy’amazi yapfuye.

Urupfu rw’uwo musore witwa Nzabananayo Fabrice w’imyaka 19 wari ufite bumuga bwo mu mutwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu kidendezi cy’amazi gishamikiye ku mugezi wa Nkomane wiroha mu Akanyaru.

Meya w’akarere ka Nyanza yemereye IGIHE iby’uru rupfu avuga ko uyu musore wasanzwe mu mazi yapfuye,yari asanzwe aba ku miti y’abarwayi bo mu mutwe,abamubonye bakaba bamusanze mu mazi yapfuye.

Ati “Abamubonye bwa mbere bamusanze mu mazi yituyemo, RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye uru rupfu’’.

Uru rupfu rubaye rukurikiranye n’urwa Urimubenshi Jean Pierre w’imyaka 59 y’amavuko rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira mu mu mudugudu wa Kabuga,mu kagari ka Rwotso, mu murenge wa Kibirizi muri Nyanza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages