Ibi ni na byo byabaye kuri Todd Ellingson, Umunyamerika washinze ishuri mu cyaro cy’Akarere ka Nyanza, mu Murenge wa Mukingo, mu Tugari twa Nyarunyinya na Ngwa, rifite ibikorwa by’asaga miliyari 5 Frw ryiswe Joy Christian School rishyamikiye ku muryango utari uwa Leta witwa City of Joy.
Muri iki gice hari urusengero, amashuri, amacumbi y’abakozi, ibibuga n’imyidagaduro n’ibindi. Byose abana babikoresha ku buntu mu myaka 15 bamaze.
Umuyobozi Mukuru wa Joy Christian School, Rugira Emmy, yavuze ko ishuri ryatangiye mu 2011 ku gitekerezo cy’Umunyamerika Todd Ellingson n’umugore we Andria Ellingson, nyuma yo gusura u Rwanda mu 2009, bakanagera mu Murenge wa Mukingo, baherekeje inshuti zabo zari zigiye gutaha ivomo ryubakiwe abaturage, maze icyo gihe bakababazwa no kubona abana benshi bari barataye ishuri.
Nyuma bagarutse i Mukingo, batangiza ishuri ry’icyumba kimwe ry’ubudozi ryatangiranye abanyeshuri 20. Gusa rigitangira babise babona ko mu baryigamo barimo n’uza ahetse umwana, ibyahise bibakururira gushinga ishuri ry’incuke mu 2013, ryahise ribona abana 60.
Ibi bikorwa byarakomeje, hanashyirwaho amashuri abanza, ndetse n’ayimbuye kugeza mu mwaka wa Gatandatu, uko imfura z’ishuri zabaga zigeze muri icyo cyiciro.
Ati ‘‘Mu myaka 15 ishize, ubu ishuri rifite ibyumba 19 yo kwigiramo, n’abanyeshuri 437 baryigamo. Ibyumba bitanu by’incuke byigamo abana 128, ibyumba bitandatu byigamo abana bo mu mashuri abanza 134 n’ibyumba umunani by’abiga amashuri yisumbuye 175.’’
Yakomeje avuga ko iri shuri rifite isomero, ibyumba by’aho abana barira, ibibuga by’imyidagaduro n’ibindi. Ryatanze n’akazi riva ku mukozi umwe ubu rifite abakozi abakozi 43 bose bahembwa.
Rugira yagaragaje ko iri shuri ritaretse gahunda yo guhugura abarituriye mu myuga cyane cyane ubudozi, kuko rimaze gusohora abasaga 500 barimo n’ababyeyi b’abana bahiga.
Aba banyeshuri banahawe imashini zidoda zisaga 400 baheraho bihangira akazi, ndetse n’ubundi bukorikori burimo kuboha agaseke, gukora isabune n’ibindi.
Iri shuri ritangira Mituweli imiryango y’abana bahiga, byose mu ntego yo kubageza ku mibereho myiza, rikaba rinafite intego yo kubaka amacumbi y’abanyeshuri biga ayisumbuye, kugira ngo abaryigamo bajye baba mu kigo, binafashe mu mutekano w’abana, kongera ibibuga kugira ngo bazamure impano z’abana kurushaho n’ibindi.
Bamwe mu banyeshuri batangiranye na ryo ari incuke ubu kaba bahasoreje ayisumbuye, bavuze ko bagize umugisha gukurira ku ishuri nk’iri ritita ku bushobozi bw’ababyeyi mu kurera abana.
Irasubiza Inga Joseph umwe muri bo uharangije mu mashuri yisumbuye, yabwiye IGIHE ko yatangiye muri iri shuri mu 2013, afite imyaka itanu mu mwaka wa gatatu w’incuke.
Yahize abahabwa byose ku buntu, haba ifunguro n’ibindi, bigishwa n’abarimu bavuye mu bihugu nka Kenya na Uganda, ibyatumye baba intyoza mu rurimi rw’Icyongereza.
Ati “Twararyaga ku ishuri, tukabona impano zitandukanye zidufasha nk’amatungo, kugira ngo twikure mu bukene mu rugo, tukabona ibikoresho by’ishuri. N’abarimu bagiye batwigisha babaga bavuye mu mahanga, badutoza gukoresha Icyongereza kuva ku myaka itatu kuzamura, bidufasha gukura mu rurimi no mu yandi masomo.’’
Umutoni Rénatha, yavuze ko yishimira ko we na bagenzi be bafashishwe kwiga neza, mu gihe nyamara ibyo abandi babitangaho ikiguzi cyinshi.
Ati “Twarafashijwe, none na twe turashaka gufasha abandi bana bakiri hasi.”
Umwe mu babyeyi baharera witwa Uwamuragizimana Félicité, yishimira ko bafashe umwana we agifite imyaka itatu, none ubu ageze mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye.
Yavuze ko uretse kuba umwana we yigira ubuntu, na we yigishijwe kuboha agaseke n’ibindi bisa na byo, aho kamwe akagurisha hagati y’ibihumbi 10 na 20 Frw ndetse bakanabagurishiriza, bikamufasha kwita ku muryango we.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyanza, Nshimiyimana Edouard, yavuze ko bitangaje kuba ishuri ryigenga rinakora neza ryaraje gukorera mu cyaro, ritishyuza nk’uko bikorwa ahandi, kandi rikita ku bo mu miryango itishoboye, ibyatanze umusanzu mu kugabanya imibare y’abata ishuri.
Ati “Ni ishuri rifite umwihariko wo kureba wa mwana uri mu bibazo, bakavuga bati reka na we tumufashe azamuke nk’abandi.”
Yakomeje avuga ko nubwo ryakira abana bafite ibibazo, ariko abantu benshi banishoboye baba bifuza kurijyanamo abana babo, gusa ntibemererwe kuko ryo ryibanze ku bana batishoboye.
Kuri ubu mu Karere ka Nyanza habarurwa ibigo by’amashuri 132, birimo 13 by’ayisumbuye. Ni mu gihe abana bata ishuri mu ntangiro z’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 bari 2800. Uyu mwaka usojwe bari munsi ya 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!