00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umugabo yapfuye amanika Ibendera ry’u Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 18 August 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Umuryango wa Ntezimana Bertain wari umuzamu, yitabye Imana ubwo yariho ashaka uburyo bwo kumanika Ibendere ry’u Rwanda. Uyu mugabo yuriye icyuma yari agiye kurimanikaho kiravunika yikubita hasi ahita apfa.

Ntezimana uri mu kigero cy’imyaka 36 warindaga Ikigonderabuzima cya Mweya kiri mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko ku wa 14 Kanama 2026 Ntezimana yari yuriye icyo cyuma ageze hejuru kiravunika akubita umutwe hasi, aviramo imbere bamujyana ku Kigonderabuzima cya Mweya na ho bamwohereza ku Bitaro bya Nyanza bagezeyo na byo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Yagize ati “Yakoreraga koperative yitwa ’Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ yitabye Imana ageze mu Bitaro bya CHUB."

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Mweya, Ukwitegetse Léocadie yavuze ko ibyabaye na we yabyumvise ariko nta bindi yarenzaho kuko atarabona raporo ya muganga.

Ntezimana Bertain asize umugore n’abana bane. Umurambo we uri mu Bitaro bya CHUB.

Ibiro by'Akarere ka Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages