00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Umugabo n’umuhungu we bafunzwe nyuma y’urupfu rw’umugore wasanzwe amanitse

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 22 August 2026 saa 07:46
Yasuwe :

Umugore wo mu Mudugudu wa Gatsinsino, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yapfuye, umugabo we n’umwana we batabwa muri yombi nk’abakekwaho kubigiramo uruhare.

Mu gicuku cyo ku wa 20 Kanama 2026 ni bwo uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Mukandekwe Clementine yasanzwe mu nzu amanitse, yapfuye.

Abaturage bahageze mbere bavuga ko uyu mugore yari mu nzu, umugabo we usanzwe atwara imodoka akinguye, asanga umugore amanitse mu mishumi y’inkweto.

Bavuga ko bumvise umugabo atabaza, bagiye kureba basanga umugore yamaze gupfa. Bahamya ariko ko bombi batari babanye neza.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Busasamana, Bisengimana Joseph, yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru bihutiye kujya gutabara.

Yagize ati "Ni byo. Twagezeyo dusanga yapfuye. RIB yatangiye iperereza"

Umurambo wa Mukandekwe wajyanywe mu bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane impamvu idashidikanywaho y’urupfu rwe.

Umugabo we n’umuhungu we bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana bwemeza ko Mukandekwe yasanzwe amanitse, yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages