Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga RIB yakoreye mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Nyanza na Huye.
Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi bugamije gufasha inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage.
Mbabazi Modeste yibukije aba baturage ko guhabwa serivisi kandi neza biri mu burenganzira bwabo.
Ati "Baturage b’Igihugu cyacu turabasaba ko mu gihe cyose mugiye gusaba serivisi ntimukwiye kugira ikiguzi icyo aricyo cyose mutanga kugira ngo muzihabwe mu gihe iyo serivisi ari uburenganzira bwawe."
Yakomeje abwira aba baturage ko nubwo ari uburenganzira bwabo guhabwa serivisi, bakwiye kujya bemera inama zose bahabwa n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’ibyemezo bishobora gufatwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick yavuze ko gukemura ibibazo ari inshingano z’ubuyobozi kandi umuturage nawe akagira inshingano zo kwemera ibyemezo byafashwe mu gukemura ibibazo byabo.
Ati "Twebwe abayobozi dufite inshingano zo gukemura ibibazo by’abaturage kuko nitwebwe bareba kandi namwe baturage bacu mukwiye kujya mwumva inama tubagira ku bibazo byanyu, kuko iyo mutazumvise ngo munazikurikize bibateza ibibazo byo guhora musiragira. »
Yakomeje avuga ko uku gusiraga k’umuturage ari nako gushobora kubyara ruswa.
Muri ubu bukangurambaga kandi buri muturage ufite ikibazo ategwa amatwi akavuga imiterere y’ikibazo maze kigahabwa umurongo, ikitabashije kubonerwa igisubizo aho kigahabwa igihe cyo kugikemura.
.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!