Icyo gihe imibare yerekanaga ko abana 195 bafite ikibazo cy’imirire mibi itera kugwingira kandi barwaye n’indwara ziyikomokaho; barimo 21 barembeye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza n’abandi 47 bari kuvurirwa mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahagurukiye icyo kibazo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa. Mu kwezi kumwe abagera ku 124 bamaze kuyisohokamo.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko bahise bashyiraho igikorwa cyiswe “Operation 195” cyo kwita kuri abo bana by’umwihariko no gukumira ko hari abandi bahura n’icyo kibazo.
Yavuze ko abakozi b’akarere bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo, bagabanye imirenge irimo abo bana biyemeza kubakurikirana buri cyumweru urugo ku rundi kugeza igihe baviriye mu mirire mibi.
Ati “Mu bana 195 twari twasanze bari mu mirire mibi mu buryo bunyuranye, uyu munsi tuvugana nyuma y’ukwezi kumwe dusanga hasigayemo abana 71 ariko nabo abenshi bageze mu muhondo barimo bakira. Abenshi barimo ni abafite ibibazo byihariye birimo indwara zikomatanyije n’ubumuga runaka, ariko intera tugezeho ni iyo kubajyana kwa muganga kugira ngo bafashwe byihariye.”
Yavuze ko buri cyumweru abo bana bakurikiranwa kandi hakorwa n’isuzuma mu bandi mu rwego rwo gukumira ko hari undi wajya mu mirire mibi.
Ibipimo byo mu 2015 byerekanye ko i Nyanza abana 33.3% bagwingiye biturutse ku mirire mibi, mu 2019/20 byongera kwerekana ko hagabanyijweho 0.9% hasigara 32.4%. Mu 2021 bageze kuri 26% naho muri uyu mwaka wa 2022 bari ku kigereranyo cya 23,5%.
Intego z’igihugu ni uko mu 2024 abana bagwingiye bagomba kugabanuka bakagera kuri 19.4%
Bimwe mu bibazo bigaragazwa nk’inkomoko y’imirire mibi itera kugwingira mu Karere ka Nyanza harimo ubukene butuma babura ibiryo bihagije, abatazi gutegura indyo yuzuye, amakimbirane yo mu ngo atuma ababyeyi batita ku bana, kwihugiraho, ubujiji, ingo zibyara abo zidashoboye kurera n’ibindi.
Abana bafite imirire mibi iyo bari kwitabwaho, ababyeyi babo nabo baba bari gutozwa gutegura indyo yuzuye n’ibindi bijyanye no kwita ku mwana kugira ngo icyo kibazo gikumirwe burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!