Inkubi y’umuyaga yabaye ku manywa y’ihangu yibasiye abaturage bo muri Kagunga ndetse na Kamabuye maze usakambura ibisenge,utwara amabati n’ibindi.
Kuri ubu, abasenyweye bacumbikiwe n’abaturanyi babo, aho bavuze ko bategereje ubufasha kuko ubwabo nta mikoro bafite yabafasha guhita basana ibyangiritse ngo basubire mu nzu zabo.
Umwe mu basenyweye n’umuyaga yabwiye RBA ko hari nko mu ma saa munani, ubwo umuyaga mwinshi wasakamburaga igisenge, amabati yose akaba yarangiritse.
Ati “Kuri ubu ndacumbitse. Nta bushobozi mfite bwo kongera kubona amabati 25 ngo nsakare. Ubuyobozi bumfashije nkabona isakaro, ibindi nakwirwariza”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntyazo bwavuze ko nyuma y’uko abasenyweye babonye ababacumbikira, ubu hari gushakishwa ubufasha kugira ngo bahabwe isakaro, ndetse byaba ngombwa hakazifashishwa n’umuganda w’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu Murenge, Ngirinama David, yagize ati “Twabaye tubashakiye aho baba bari. Abaturage barabacumbikiye, ariko turi gushaka uko twababonera ubundi bufasha, ndetse tuzakora n’umuganda dufatanyije n’abaturage”.
Ubuyobozi ariko bugira abaturage inama zo gutera ibiti kimwe mu bisubizo byatuma ikiza nk’iki kitongera kubibasira.



















TANGA IGITEKEREZO