Ibi byatangajwe ku wa 20 Gicurasi 2026, mu gikorwa cyo gutanga ibitabo bisaga 400 byagenewe abana biga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Mushirarungu, riherereye mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.
Ni igikorwa cyahuriranye n’umunsi mukuru w’uburezi gatolika, wari wizihirijwe kuri iri shuri, aho hareberwa hamwe ibyakwitabwaho mu kuzamura ireme ry’uburezi n’impano mu bana, hagamijwe kububakira ejo heza.
Mu byaganiriweho, hagaragajwe ko uburezi bukwiye guhera ku bakiri bato kugira ngo bazamukane umusingi uhamye utuma bakura neza mu bwenge.
Ibi ni nabyo ILPD yabonye mbere, maze ishyiraho gahunda yo gufasha amashuri yo mu bice by’icyaro muri Nyanza, babagezaho ibitabo n’izindi mfashanyigisho, igikorwa yatangiye mu mpera za 2025.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yavuze ko bazi neza akamaro ko gufasha umwana kare kugira ngo agerweho n’uburezi bufite ireme kuko biba ari ukubaka ubushobozi bwe bihereye mu mizi.
Ati “Gufasha amashuri y’intango ni byiza kuko ni wo musingi w’uburezi bwose. Igihugu cyacu cyitaye ku burezi cyane, kandi koko ni bwo buzatugeza mu cyerekezo 2029 twegereje, no mu cyerekezo 2050 tuganamo.’’
Yavuze ko ILPD isanga kwigisha abana mu buryo buhamye ari byiza kuko ari byo bifasha gutegura kare abazaba abaganga, abubatsi, abanyamategeko beza, n’abandi banyamwunga b’ingirakamaro mu minsi izaza, ari nayo mpamvu bashoyemo urukundo n’imbaraga zabo ngo bishoboke.
Yagize ati “Twahisemo gufashisha ibitabo kugira ngo turuhure ababyeyi basabwaga kubigura no kugura amakaye, dufashe abana bavunwaga no gufata ‘notes’, ndetse tunaruhure abarimu kwandika no gushushanya ku kibaho, ahubwo igihe kinini kibe icyo gusobanurira abana kuko ibindi byose byanditse mu bitabo.”
Yongeyeho ko intego ihari ari ugukomeza kwagura amashuri bafasha, bakarenga i Mushirarungu bakagera n’ahandi muri Nyanza, ndetse bakava ku bitabo bisanzwe, ahubwo bagatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga nka tablets, projectors na mudasobwa, kugira ngo nabo bahobere ikoranabuhanga isi yerekejemo, ibikorwa bizatwara asaga miliyari 1 Frw, mu myaka itanu.
Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Mushirarungu, Rutagarama Adrien, yavuze ko iyi gahunda yafashije cyane mu kuzamura imyigire mu bana, ahereye ku bo mu wa Gatandatu batangiriweho guhabwa ibitabo, ashimangira ko amanota yazamutse.
Ati “Nk’ubu aho buri mwana wo mu mwaka wa gatandatu aherewe ibitabo bitanu by’amasomo y’ingenzi, ndetse n’ishuri rigahabwa ibikoresho byifashishwa mu myigishirize n’igitabo cyihariye cy’umwarimu, byafashije abanyeshuri kwiga neza, kongera ubushobozi bw’abarimu, ubu ubona ko amanota yiyongereye.”
Rutagarama yakomeje avuga ko ubwo ubu bushobozi bugeze no muri barumuna babo biga mu mwaka wa Gatanu, bizarushaho kongera ireme ry’imyigire, bityo akaba yizeye ko bazajya bahatana mu bizamini bya Leta, abana bafite ubumenyi buhagije.
Perezida wa Komite y’Inama y’Ababyeyi barerera kuri EP Mushirarungu, Sibomana Jomoel, yashimye ibikorwa bya ILPD mu gufasha abana babo kubona ibitabo byiza n’izindi mfashanyigisho zibageza ku burezi buhamye, avuga ko ‘nta cyiza nko kugira umuturanyi mwiza.’
Yaboneyeho kubasaba gukomeza kubashyigikira no mu yindi mishinga irimo iy’isuku n’isukura, aho bateganya gushaka ikigega (smart tanker) kibika amazi meza abana banywa ku ishuri, no kongera ibyumba by’amashuri y’incuke bidahagije kugeza ubu.
Abana biga kuri EP Mushirarungu bishimiye ko bahawe ibi bitabo babwira IGIHE ko baruhutse gushushanya buri kintu cyigwa, bavuga ko batanoroherwaga na byo, mu gihe ubu bagiye kujya babirebera mu bitabo bibona neza kandi buri wese afite icye, ibizanihutisha kurangiza porogaramu z’amasomo yabo.
Uretse ibyatanzwe mu Kuboza 2025, ubu bwo hatanzwe ibitabo 414 by’amasomo atatu y’ingenzi yigwa mu mashuri abanza ari yo imibare, Ubumenyi rusange n’iyobokamana (Social and Religious Studies) n’icyongereza, byatwaye 2.370.000 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!