00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Ibyuzi byuhira imyaka mu Mayaga byarakamye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 November 2022 saa 02:10
Yasuwe :

Ibyuzi bya Nyarubogo na Agasasa byifashishwa mu kubika amazi yuhira imyaka mu mirima yo mu mirenge yo mu gice cy’Amayaga mu Karere ka Nyanza, byarakamye kubera izuba ryavuye igihe kirekire.

Bisanzwe byifashishwa mu kuhira imyaka y’abahinzi bo mu mirenge ya Kibilizi, Ntyazo na Muyira.

Abahinzi bo muri ako gace bavuga ko bahangayikishijwe n’uko umusaruro w’umuceri bakunze guhinga uzaba muke bikabateza igihombo.

Ubusanzwe ibyo byuzi byahoranaga amazi menshi byuzuye ku buryo mu gihe cy’izuba byafashaga abahinzi kuhira imyaka ntibarare ihinga.

Kuri ubu ibyo byuzi byarakamye ku buryo amazi yose yenda gushiramo; iyo uhageze ureba mu ndiba yabyo.

Icyuzi cya Nyarubogo gifite ubujyakuzimu bwa metero icyenda mu gihe icya Agasasa gifite ubwa metero 12. Mu bushobozi bwabyo, buri kimwe gifite ubwa metero kibe (m3) zigera ku 6000 ariko kuri ubu harimo izitarenze 100.

Biziyaremye Tharcisse ati “Imvura yacitse kare mu kwezi kwa gatanu, ubwo amazi yari agezemo twakomeje kuyakoresha mu gihingwa cy’umuceri twizeye ko mu minsi izakurikiraho tuzabona imvura nk’uko bisanzwe. Imvura rero ntibyakunda ko igwa, icyuzi kigenda gikama iyo miyoboro yinjiza amazi mu mirima ibura aho iyakura.”

Kayigirwa Clarisse yavuze ko amazi yakamye mu gihe umuceri bahinze wari uyakeneye cyane.

Ati “Umuceri wari ugeze mu gihe cy’itwita ry’umuceri umaze kujabura ariko utaracurika, ukeneye amazi yo kugira ngo ucurike uzane ireme uremere, ubwo rero amazi arabura n’imvura irabura. Icyo twiteze ni uko Imana yatugirira impuhwe ikaduha imvura.”

Aba bahinzi bavuga ko bitewe n’uko umuceri bahinze umeze, nta cyizere bafite cyo kubona umusaruro nibura ungana na 50% by’uwo bari basanzwe basarura. Bafite impungenge ko bazahura n’ubukene kuko bari basanzwe batezwa imbere n’ubuhinzi.

Munyakazi Jean Pierre ati “Ubukungu bwacu bwarangije kujya hasi kuko guhinga umuceri byazamuraga abahinzi bigateza imbere n’agace duherereyemo kubera ko ni igihingwa kidufitiye akamaro. Niba ahantu nakuraga toni irenga nzahakura ibilo bitarenze 400 urumva ko ari igihombo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza abahinzi ibikoresho byo kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe.

Yasabye abahinzi kwitabira kugura ibyo bikoresho kuko bidahenze.

Ati “Icyo turi gushishikariza abaturage muri iki gihe ni uko ahari amazi hose haba ikizenga cyangwa umugezi utemba, bagerageza kuhira imirima yabo bakoresheje imashini ntoya n’ibindi bikoresho ariko tunababwira ko Leta yatanze inkunga nk’uko tugenda tuyibagezaho irimo imashini zo kwifashisha n’amavuta yo kugira ngo zikore.”

Igice cy’Amayaga gikunze gushyuha kubera izuba ryinshi ku buryo ibyuzi byaho biri mu bifasha abahinzi kuhira imyaka.

Kuba imvura yaranze kugwa hirya no hino mu gihugu byagize ingaruka no ku bahinzi bo mu bindi bice kuko bamwe baraye ihinga n’abagerageje gutera imbuto yanga kumera.

Gukama kw'iki cyuzi biteye impungenge abahinzi kuko imyaka bahinze yatangiye kubura amazi
Icyuzi cya Nyarubogo kigenda gikama ku buryo amazi yenda gushiramo
Iki cyuzi gisanzwe gifasha abahinzi kuhira imyaka yabo mu gihe cy'izuba kuko kibika amazi menshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages