Muri iyo mirenge hari ahakiri imanza nyinshi za Gacaca zitararangizwa kuko hari nk’umurenge ugaragaramo izigera ku bihumbi bine.
Bimwe mu bibazo bigaragara mu kurangiza izo manza hari abangije imitungo muri Jenoside ariko kuri ubu bakaba batakiriho; hari abadafite ubwishyu kuko nta mitungo bafite igaragara; hari abanyamahanga ndetse n’abahunze igihugu.
Hari n’ikibazo cy’abafite imitungo ariko barayibaruje ku bandi ku buryo iyo hakozwe igenzura basanga nta kintu batunze cyavamo ubwishyu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Niwemwana Immaculée, avuga ko imanza nk’izo zibagora kuzirangiza bityo bakaba bategereje umwanzuro uzafatwa ku rwego rw’igihugu bakawukurikiza.
Yagize ati “Kugeza ubu dufite imanza za Gacaca zigera ku 1054, harimo 489 zishoboka kurangizwa ariko izisigaye biragoranye ko zirangizwa kuko zirimo ibibazo. Muri izo zishoboka kurangizwa twarangije izigera kuri 212 kandi ni gahunda ikomeje.”
Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubitoza abaturage bari gufatanya n’amadini kubigisha kugira ngo abadafite ubushobozi bwo kwiyura batinyuke kwegera abo bahemukiye babasabe imbabazi.
Mu murenge wa Muyira nawo wo mu Karere ka Nyanza ho hagaraga imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca zigera ku bihumbi bine, ubuyobozi bwawo buvuga ko hamaze kurangizwa izigera kuri 300 gusa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza bavuga ko hari abangije imitungo yabo ariko kugeza na n’ubu bakaba batarayishyura kandi barabitegetswe n’Inkiko Gacaca.
Bavuga ko bafite umutima wo kubabarira ariko babangamirwa n’uko ababahemukiye bataza kubasaba imbabazi cyangwa ngo batinyuke kubegera baganire bacoce ibibazo bikemuke.
Mu Karere ka Nyanza, ubuyobozi bwafashe umwanzuro ko ukwezi kwa Kamena 2018, kuzasozwa harangijwe imanza zose zaciwe n’Inkiko Gacaca, hagasigara izidashoboka zitegereje umwanzuro mugari uzafatwa ku Rwego rw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO