Abatuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi , bavuga ko basabwa amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda kugirango bahabwe inka muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda.
Abaturage batunga agatoki abayobozi ku rwego rw’akagari ko babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 kugira ngo babashyire ku lisiti y’abazahabwa inka muri gahunda ya gira inka Munyarwanda.
Umwe yabwiye TV1 ati‘Utanga ibihumbi 20, utaba ubifite bakayiha uyafite rwose.Ariko njyewe udafite na bitanu simvuga, ubwo rero wawundi ufite icyo atanga inka arayibona.’
Undi ati ‘Baziha abantu bafite amafaranga, abakene nta nka babona. Hari akantu gasabwa[...].Ubundi iyo umuntu yifite inka barayimuha, umuyobozi w’akagari yandika wa muntu ukomeye akaba ariwe uhabwa inka.’
Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi , avuga ko ibi byaba ari ukwangiza isura ya gahunda ya Gira Inka Munyarwanda, bityo rero ngo bakaba bagiye gukurikirana umuyobozi uwo ariwe wese waba yaragaragaye muri iki kibazo cya ruswa akabihanirwa.
Yagize ati ‘Mu by’ukuri iyo tuyifata nka ruswa, haramutse hari umuturage wayitanze yakagombye kuduha amakuru uwo muntu agakurikiranwa kuko ni ukunyunyuza imitsi y’abaturage.Niba ahawe inka atanze amafaranga hari uwo ashobora kuba aciyeho wagombaga kuyihabwa.’
Uyu muyobozi akomeza avuga ko yaba utanga ruswa ndetse n’uyihabwa bombi bagomba kubihanirwa.
Si mu karere ka Nyanza abaturage bavuga ko basabwa ruswa kugirango bahabwe inka gusa, kuko no mu karere ka Mu kagari ka Tambwe mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, ndetse no mu murenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo, abaturage bavuga ko basabwa ruswa kugirango bashyirwe mu bagenerwa Gira inka Munyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO