Ibyaha abo bashinzwe umutekano bakurikiranyweho bakekwa ko babikoreye mu mirenge ibiri, uwa Kibirizi n’uwa Busasamana nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Abdallah Murenzi, yabibwiye IGIHE ku gicamunsi cy’uyu wa kane tariki ya 19 Kanama 2015.
Murenzi avuga ko abafatiwe mu Murenge wa Kibirizi bakurikiranyweho gushaka kugurisha bimwe mu byafashwe mu byangiza ibidukikije kandi ubundi bigomba kugurishwa mu cyamunara, amafaranga avuyemo akajya mu isanduku ya Leta.
N’aho abafatiwe mu Murenge wa Busasamana bakurikiranyweho kugerageza kumvikana n’umuntu wafatanywe ibiyobyabwenge bashaka kumwaka ruswa ngo bamureke, mu gihe we agomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera.
Yagize ati "Ni byo barafunze, bakekwaho icyaha cya ruswa. Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo."
Murenzi yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye aba bafatwa akaboneraho kwibutsa abashinzwe umutekano kwirinda ibikorwa nk’ibyo mu gihe ari bo bashinzwe kurinda umutekano no gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Ati "Icyo navuga ni ugushimira abaturage batanze amakuru, kandi nibutsa abakozi bose kurangwa n’ubunyangamugayo. Ubunyangamugayo buke budindiza Iterambere."
Aba bafunzwe bagomba gushyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo bukazabashyikiriza inkiko ngo bakurikiranweho ibi byaha nk’uko amategeko abiteganya.
Murenzi yavuze ko bibaye ubwa mbere mu Karere ayobora hagaragara abagize uru rwego bakekwaho ibyaha nk’iki kuva rwahabwa izi nshingano.



















TANGA IGITEKEREZO