Abatawe muri yombi ni Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel bakurikiranweho icyaha cyo kwica.
Iki cyaha cyakorewe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira mu Kagari ka Migina, Umudugudu wa Bugina.
Ubutumwa RIB yashyize kuri Twitter bugira buti “Abakekwa bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yasabye abanyarwanda ko bagomba gucika ku muco mubi wo kwihanira ahubwo bakagana inzego z’ubutabera zikabarenganura mu gihe bumva ko bakorewe icyaha.
Ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!