00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Babiri baturikanwe na kanyanga bari batetse, umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 1 October 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Abagabo babiri barimo uw’imyaka 35 n’undi w’imyaka 36 basenyukiweho n’inzu kubera kanyanga bari batetse igaturika, umwe muri bo ahita apfa.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa 1 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza aho abagabo babiri, bari bitwikiriye ijoro bari mu gikorwa guteka kanyanga mu ngunguru maze iyo ngunguru iza gushyuha cyane iraturika.

Muri uko guturika byatumye n’inzu y’amategura barimo isenyuka bituma umwe muri bo witwa Ntabanganyimana Edouard w’imyaka 35 ahasiga ubuzima na ho mugenzi we wimyaka 36 arakomereka bikomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko bihutiye gutabara, maze bajyana uwakomeretse n’uwapfuye ku Bitaro bya Gitwe.

Ati “Uwakomeretse ari ku Bitaro bya Gitwe ari kwitabwaho n’abaganga ndetse n’umurambo wa nyakwigendera ni ho wajyanywe.”

CIP Kamanzi yakomeje yibutsa abaturage kwirinda ibikorwa bibi birimo no guteka, kunywa no gucuruza kanyanga kuko bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko

Yanaboneyeho gukomeza kwibutsa abaturage gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba anaburira abakomeje kwijandika mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano wabo ubwabo ndetse nuwa bagenzi babo kubicikaho.

Kanyanga yaturitse itetse mu ngunguru, inama amategura y'inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages