Mu iburanisha ryo ku wa 17 Nzeri 2026, Ngirayambonye yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside yari umwana uri munsi y’imyaka 10, ariko ko yabonye mukuru we avumbura umuntu wari wihishe, akamushorera, nyuma uwo muntu akaza kwicwa.
Icyaha aba bombi bakekwaho bivugwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Biroro, Akagari ka Ngwa, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Ngirayambonye na Nsabimana batawe muri yombi muri Kamena 2026, kuva icyo gihe bakaba bafungiye mu Igororero rya Muhanga.
Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwari rwategetse ko bombi bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Bahise bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga.
Ngirayambonye yabwiye urukiko ko amakuru ku byo mukuru we yakoze yayatanze no mu nkiko Gacaca mu 2007. Avuga ko nyuma y’ayo makuru mukuru we yakomeje kumugirira inzika.
Yagize ati “Kuva natanga ayo makuru, mukuru wanjye yangenzeho, ashaka no kunyicisha yitwaza amafaranga afite.”
Yavuze ko abona kuba afunzwe bifitanye isano no kuba yaratanze amakuru ku byabaye, asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Nsabimana we yemeye ko mu gihe cya Jenoside yavumbuye umuntu wari wihishe, ari kumwe na murumuna we, bakamushorera, nyuma akaza kwicwa n’abandi.
Yabwiye urukiko ko ibyo yigeze kubyemera imbere y’inkiko Gacaca, agakatirwa igifungo cy’imyaka itatu, akakirangiza.
Nsabimana yavuze ko atazi aho umurambo w’uwo muntu wajugunywe kuko, nk’uko abivuga, atari we wamwishe. Yasabye na we ko yafungurwa by’agateganyo.
Umwunganizi we yavuze ko umukiriya we yari yemereye uruhare yagize mu kuvumbura no gushorera uwo muntu, arabihanirwa ndetse arangiza igihano yari yarakatiwe, bityo agasaba ko yafungurwa.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Ngirayambonye atigeze akurikiranwa ku byabaye mu 1994 kuko icyo gihe yari umwana. Bwanagaragaje ko hari igihe yahamagaye umwe mu bana b’uwishwe, amubwira ko ashobora kumwereka aho nyina yajugunywe. Bagiye kuhacukura ariko ibisigazwa bye ntibyaboneka.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Ntibagaragaza aho bamugejeje n’aho yajugunywe, byibura ngo ashyingurwe mu cyubahiro, ahubwo bakwepa icyaha.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza rigikomeje, busaba ko Nsabimana na Ngirayambonye bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo.
Umucamanza yatangaje ko icyemezo ku bujurire bwabo kizatangazwa ku wa 22 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!