Koperative Urugangazi yari igizwe n’abanyamuryango batangaga 25,000 yo gutangiza uruganda ruciriritse rutunganya ifu y’imyumbati. Rwaje gufunga imiryango mu buryo bw’amayobera.
Ibi bibazo byaturiwe mu biganiro bitegurwa n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press, bihuza abayobozi n’abaturage ngo bagire uruhare mu bibakorerwa.
Abayobozi babwiye abaturage kuba maso mu gucunga imikorere ya koperative no kutihanganira abangiza umutungo wabo.
Mukankusi Elina yagize ati “Twabonye uruganda rutagikora kandi rushingwa twarasabwaga amafaranga ibihumbi 25 by’umunyamuryango n’umusanzu w’amafaranga 300 Frw ahoraho. Ntituzi uko byagenze.”
Akingeneye Jeannette ati “Ikibazo twagize ni uko uruganda rwafunze hari abari baragemuye imyumbati batarishyurwa bakaba batazi aho bazakura amafaranga. Twarabajije batubwira ko uwari umuyobozi wa koperative yabuze.’’
Umuyobozi wa Koperative Urugangazi, Munana Jean Marie Vianney, yemeza ko uwayoboraga koperative bamuburiye irengero.
Ati “Abaturage bagemuraga imyumbati twabishyuraga binyuze mu matsinda. Nta muntu wazanaga imyumbati ku giti cye, nta tsinda rero ryagaragaje ko hari umuntu utarishyuwe. Abafite ikibazo bakibariza mu matsinda ya bo. Nta kibazo twabonye cy’utarishyuwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abaturage kutarebera mu gihe ibikorwa byabo bicunzwe nabi.
Ati “Hari ibyo tumenyeye hano nk’itsinda rivuga ko ritishyuwe tugiye kubikurikirana. Ndongera kwibutsa abaturage, ba nyiri amakoperative ubwabo, ntibagategereze ko ibintu bidogera ngo babone kubivuga. Bakurikirane imikorere ya koperative babarizwamo umunsi ku munsi.”
Yavuze ko hari igihe umuntu atorokana amafaranga, agafatwa yarayamaze mu gihe ikibazo cyashoboraga kwirindwa mu maguru mashya.
Ntazinda yavuze ko amakoperative yigenga afite inzego ziyareberera ariko nta wukwiye kubyitwaza kuko amategeko yamugonga.
Ubutaka bwo muri Muyira ahazwi nko mu Mayaga hari ubutaka bwera cyane. Abahaturiye bakunda kwibumbira muri koperative mu gushaka amasoko y’umusaruro wabo.



















TANGA IGITEKEREZO