00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abantu bane bafunzwe bakekwaho kwica umuntu

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 16 August 2026 saa 10:08
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwica umuntu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2026 nibwo mu Mudugudu wa Kinyoni mu Kagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza habonetse umurambo w’umugabo witwa Musonera Abraham w’imyaka 56.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bemeje ko wari ufite ibikomere byinshi ku mubiri bigaragara ko yishwe.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB, DASSO n’inzego z’ibanze bagezeyo hamenyekana ko mu gicuku cyo ku wa 15 Kanama 2026 hari umukecuru w’imyaka 83 wibwe ihene esheshatu n’abajura batahise bamenyekana.

Amakuru avuga ko inzu ihene zabagamo hari harayemo umushumba wazo w’imyaka 18 watabaje abajura bamaze kuziba, abaturage batabaye, babura abibye ihene, ahubwo bahura na nyakwigendera wari uri mu nzira agenda, baramukubita kugeza apfuye umurambo bawusiga mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko amakuru polisi yayamenye yihutira kujyayo, isanga hari umurambo w’umugabo wakomeretse ari ku muhanda.

Ati “Polisi yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, aho bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana"

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi yasabye abaturage kwirinda urugomo n’ibyaha muri rusange kuko uzabigaragaramo, Polisi itazajya imwihanganira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages