00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abahinzi barenga ibihumbi 56 bamaze gufashwa guhinga kinyamwuga

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 7 May 2025 saa 10:08
Yasuwe :

Umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa, SIAP, umaze gufasha abahinzi barenga ibihumbi 56 bo mu Karere ka Nyanza, ubigisha guhinga kinyamwuga.

Uyu mushinga ugenzurwa n’ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB-SPIU).

Umaze kugira uruhare mu kurwanya ubukene muri Nyanza ubinyujije mu guteza imbere ndetse no kwigisha abahinzi uburyo bashobora kubyaza umusaruro ubuhinzi bwabo, harimo no kubahuza n’ibigo bitandukanye biwugurisha ku masoko yo mu mahanga.

Muri ibyo bihingwa harimo avoka, urusenda, imiteja, watermelon n’ibindi bihingwa.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi n’iterambere ry’abahinzi muri RAB-SPIU mu karere ka Nyanza, Sebazungu Modeste, yasobanuye uburyo uyu mushinga wafashije abahinzi kurwanya ubukene.

Ati “Twafashije abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, harimo gukoresha imirima y’icyitegererezo. Ikindi ni uko tubigisha guhinga babara igishoro kugira ngo bamenye ibyo bashoye, ibyo bungutse, ndetse tukabahuza n’amasoko no kubigisha uburyo bategura gahunda yo guhinga.”

Bitwayiki Jean de Dieu ukora ubuhinzi bwa avoka mu murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirangazi, mu mudugudu wa Kigarama, yagaragaje uburyo uyu mushinga wabafashije ndetse n’uburyo abyaza umusaruro izo mbuto.

Ati “Icyo yadufashije ni ugukora ubuhinzi bunoze tugahinga dusimburanya ibihingwa, niba hari aho tubona igihingwa kiberanye tukaba ari cyo dushyiramo, niba hari ahaberanye na avoka ubwo hakajya avoka, ibigori hajye ibigori, urusenda hakaba hajya urwo rusenda.”

Uyu muhinzi wahawe na SIAP ibiti 500 avuga ko byamugiriye akamaro kubera ko banamuhuje n’ikigo kigura ndetse kikanohereza mu mahanga imbuto n’imboga, Souk Farms Ltd.

Ati “Nasaruye avoka ibiro 400 nzigurisha kuri Souk bajonjoramo ibiro 200 ibindi bisigaye mbijyana mu ma hotel.”

Ntabwo ari avoka gusa kuko uyu mushinga wazanye n’uburyo guhinga urusenda rukaba rwabyazwa umusaruro.

Urusenda narwo ntabwo rwari igihingwa abahinzi bo muri aka karere basanzwe bakoresha mu buhinzi bwabo, ariko aho batangiriye gukorana mbere hasarurwaga toni 7 kuri hegitare, ubu hasigaye haboneka umusaruro wa toni 12 kuri hegitare.

SIAP imaze gufungura amatsinda 256 y’abahinzi ibihumbi 56 harimo abahinga mu cyanya cyuhirwa ndetse n’imusozi.

Ikindi kandi SAIP ikorana n’abahinzi barenga 56,000 mu karere gusa ikorera cyane cyane mu mirenge irimo Rwabicuma, Nyagisozi, Cyabakamyi aho bahinga mu cyanya cyuhirwa n’urugomero rwa Nyanza ya 23

Abahinzi b’avoka barishimira urwego bamaze kugezwaho n’umushinga wa SAIP
Modeste yasobanuye uburyo bafasha abahinzi kwiteza imbere
Bitwayiki Jean de Dieu ukora ubuhinzi bwa avoka mu murenge wa Nyagisozi, yashimiye uburyo umushinga wa SAIP wamufashije kumenya uburyo bwo guhinga kinyamwuga ubu akaba asigaye yari iteje imbere
Urusenda ni kimwe mu bihingwa byazamuye umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .