Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera i Nyamirambo yakoze umukwabo mu Mudugudu w’Intwari ahitwa i Matimba, aho yashakishaga ibyibano byaba bihishe mu nzu zicumbitsemo indaya, cyane ko zikekwa gukorana bya hafi n’abajura ndetse na zo zikabamo izibukora.
Umwe mu barimo basaka, yabwiye IGIHE ko impamvu bakoze uyu mukwabo ari uko hari amakuru bari bafite avuga ko hari umujura ujya wiba za mudasobwa maze akazihisha mu nzu icumbitsemo indaya bacuditse.
Ubwo Polisi yageraga muri aka gace gatuwemo n’indaya nyinshi n’abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’izindi nzoga zitemewe, yabanje gusaka muri iyo yacyekwaga kuba ari yo ihishwemo izo mudasobwa, ariko irazibura, isaka rikomereza mu yindi nzu na yo ikekwa ko yaba ijya izihishwamo.
Uko Polisi yasatse mu nzu ya mbere ni na ko yabigenje muri iyo nzu ya kabiri, ariko na ho irazibura, ahubwo igwa ku gapfunyika k’urumogi rwari ruhishe mu bipapuro.
Polisi nyuma yo kubura ibyo yashakaga, yahise ita muri yombi iyi ndaya ituye muri iyo nzu yasanzwemo urumogi ndetse bahita banajyana ahandi hantu yagaragaje ko ari ho icyeka ko uwo mugabo ashobora kuba ajya ahishamo ibyo yibye.
Matimba ni agace kavugwamo ibiyobyabwenge byinshi n’indaya ndetse n’ubujura bukorwa n’indaya zifatanyije n’abajura, dore ko indaya nyinshi zihatuye ziba zifite inshuti z’abajura aho usanga biba bakabibika aho ziba.



















TANGA IGITEKEREZO