Ku wa 24 Gicurasi 2018, hakozwe urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba abishwe banyuzemo bava ku ishuri ry’Intwari ahaherereye Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo bagera ku musigiti wa ONATRACOM bongera basubirayo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac, yasabye ibigo by’amashuri yose gufata urugero rwiza ku banyeshuri bize ku ntwarii bamaze imyaka irindwi bategura uyum uhango wo kwibuka.
Yagize ati “ Igikorwa cyo kwibuka ni igikorwa gikomeye ku buryo ari na gahunda twashyizemo imbaraga kandi tunifuza ko mu mashuri yose ikomeza ikarushaho kunganira amasomo duha abana kuko abana bagomba kumenya amateka yacu bakanamenya ibibi twayavanyemo, ariko binadufasha no kuvanamo amasomo kugira ngo ibyabaye bitazongera.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Intwari, Uzamukunda Zamda, yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside gifasha abana kumenya amateka mabi yaranze igihugu cyabo.
Yagize ati “ Kwibuka bituma abana barushaho kumenya amateka no gusobanukirwa ibyabayeho ku buryo bibafasha kugira uruhare mu kurwanya ko ibyabaye byakongera kubaho. Ikindi kandi natwe bidufasha kubona uruhande muri bo rufite intege nkeya kugira ngo tugerageze kurwongerera imbaraga, bityo birufashe kumenya amateka nyayo y’igihugu cyacu.”
Ihuriro ry’abanyeshuri bize n’abahigishije ku Ishuri ry’Intwari barimo Harelimana Mussa Fazil na Sheikh Abdoul Karim Harelimana n’abandi bamaze kubaka urwibutso rwa Jenoside kuri icyo kigo.



















TANGA IGITEKEREZO