Henshi mu Rwanda hamenyerewe ko Tangawizi igurisha ari mbisi cyangwa ifu nk’ikirungo cyo mu cyayi, ariko hari abayicuruza ari ikinyobwa, ndetse i Nyamirambo hamwe baba bayibyiganira, ibyo bigatuma bamwe bibaza ibanga ryayo rituma yitabirwa bene ako kageni.
Kuba akenshi usanga Tangawizi ibyiganirwa n’abagabo kimwe n’abasore, byatumye benshi babihuza no gukora imibonano mpuzabitsina, aho hari abahise bemeza ko yaba yongera imbaraga n’ubushake, gusa kugeza ubu nta bushakashatsi bwari bwakorwa ngo bubigaragaze.
Bamwe mu bo IGIHE yasanze banywera Tangawizi i Nyamirambo ahitwa kwa Muzehe Kanumbi, batangaje ko bamwe mu basaza, abagabo n’abasore bayinywa kugira ngo ibongerere ingufu mu gihe batera akabariro.
Umwe muri bo yagize ati “Sinahamya ko wenda n’abandi ibafasha, ariko jye Tangawizi inyongerera imbaraga cyane kandi intera no kutarangiza vuba ku buryo iyo nzi ko nifitiye gahunda yo kubonana n’umwana (umukobwa) ntashobora kuyisiba”.
Hari n’abavuga ko ibavura uburwayi bw’imitsi nk’uko binemezwa na Hirwa Omar w’imyaka 47 utuye mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge.
Ati “Kuva namenya hano kuri uyu musaza nshobora kuba ngiye kumara imyaka igera kuri ibiri… sindongera kurwara imitsi mu gihe mbere hari n’ubwo nananirwaga no kugenda.”
Ikiguzi cy’agakombe ka Tangawizi n’uburyo ibyiganirwa bituma bamwe bakeka ko icyo kinyobwa cyaba kirimo ikindi kintu, nk’ikiyobyabwenge, ariko abayicuruza babihakana bivuye inyuma nk’uko na Muzehe Kanumbi ubwe abyivugira.
Muzehe Kanumbi yabwiye IGIHE ko na we hari benshi bamubwira ko yongera ingufu ariko we akavuga ko atabizi uretse ko azi ko ivura indwara nyinshi, ndetse yemeza ko kuyigurisha ku mafaranga mirongo itanu ari bwo buryo bwe akoresha kugira ngo abone icyamutunga.
Ati “Gucuruza kumafaranga make ni uburyo bwo kugira ngo nganwe na benshi bitewe n’uko ahandi ihenda, nabikoze mu rwego rwo kwihangira umurimo”.
Ese ubundi Tangawizi hari icyo imariye umubiri w’umuntu?
Ubusanzwe Tangawizi ifite inkomoko muri Aziya y’amajyepfo ndetse ikaba ikoreshwa nk’ikirungo cyo guhumuza icyayi cyangwa se ibiryo. Ishobora gukoreshwa ari mbisi cyangwa se hagakoreshwa ifu yayo.
Tangawizi ifitiye umubiri akamaro ko kuwongerera imbaraga ikaba n’isoko y’ubushyuhe mu mubiri ku bayikoresha ndetse bitewe na vitamin C iyibonekamo, ikaba irinda umuntu umunaniro ukabije, ikarinda amara kwangirika ndetse no kugira iseseme, ariko kandi ngo inafite ubushobozi bwo kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa.
Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko Tangawizi ishobora gufasha imyanya y’ubuhumekero mu kwirinda indwara zishobora kuyifata ndetse ikanarwanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha.
Gusa n’ubwo ariko ari nziza ku mubiri ngo si byiza gukoresha tangawizi kurenza urugero ndetse no kuyikoresha ku bagore batwite.



















TANGA IGITEKEREZO