Ahagana saa tatu kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo umwana w’umuhungu yageze kuri izo gerenade mu gisenge cy’inzu babamo, bikekwa ko ba nyirayo aribo bazisizemo kuko bahunze mu 1994 n’ubu bakaba bataragaruka.
Uyu muhungu avuga ko akizibona yaketse ko ari indangururamajwi, ku buryo bazimwambuye ari gushaka uko yazikata mu rwego rwo kuzikisha.
Yagize ati “Twari turi gukina kwihisha, njya kurira ngiye kwihisha muri parafo mbona ibintu nza ngira ngo ni mikoro, bagenzi banjye baravuga ngo tubihanure kugira ngo tubone uko dukina, barambira ngo Yego.”
Yakomeje avuga ko ubwo yari atangiye kugerageza gukata grenade ya mbere hanyuze umuturage akamubwira ngo amwereke ibyo ari gukinisha, amubwira ko ari igisasu, arakimwambura ahita abimenyesha ubuyobozi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ko inzu izi Grenade zagaragayemo abari bayituyemo bahunze mu 1994, batari bagaruka ku buryo bikekwa ko ari bo bazishyizemo.
Yagize ati “Iyo nzu zagaragayemo yari ituwemo n’uwitwa Joseph Nsabimana mbere ya 1994 arahunga kugeza ubu ntiyari yahunguka kub uryo bikekwa ko ariwe wazishyizemo kubera ibyo yikeka kuko abari bayituyemo ubu bayitujwemo n’Akarere ka Nyarugenge.”
Yavuze ko izi gerenade zashyikirijwe inzego z’umutekano, anashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe cyane cyane igihe babonye ibikoresho nk’ibi bya gisirikare.




















TANGA IGITEKEREZO