00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamata: Ibishingwe by’uruganda byafashwe n’inkongi Polisi ihagoboka rutarafatwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 July 2014 saa 09:32
Yasuwe :

Mu mujyi wa Nyamata hafi y’ahitwa kuri Arrete, ku ruganda rukora imitobe n’amazi hafashwe imyanda iri inyuma yarwo yahiye ariko Polisi ihagoboka nta nzu irafatwa. kuri uyu wa Gatatu.
Amakuru IGIHE yakesheje abaturage i Nyamata bavugaga ko babonye ku uruganda rurimo gushya ariko Polisi atabaye izimya imyanda yashyaga yari inyuma y’uruganda itarafatisha inyubako.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Nsengiyumva Benoit, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi idakomeye, kuko nta kintu (…)

Mu mujyi wa Nyamata hafi y’ahitwa kuri Arrete, ku ruganda rukora imitobe n’amazi hafashwe imyanda iri inyuma yarwo yahiye ariko Polisi ihagoboka nta nzu irafatwa. kuri uyu wa Gatatu.

Amakuru IGIHE yakesheje abaturage i Nyamata bavugaga ko babonye ku uruganda rurimo gushya ariko Polisi atabaye izimya imyanda yashyaga yari inyuma y’uruganda itarafatisha inyubako.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Nsengiyumva Benoit, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi idakomeye, kuko nta kintu gifatika yatwitse uretse ibideshe biba byavuye mu ruganda.

Yagize ati“Ntabwo ari uruganda ruri gushya cayngwa inzu n’ibintu by’amadeshe bisigara iyo bari gukora imitobe ,ntiturabimenya neza biravugwa ko byatewe n’abana bato ngo batayemo agashirira ndetse banabafashe n’ubu Polisi iri kuwuzimya ntabwo bikomeye.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages