Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, nibwo uyu musore yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie,yabwiye IGIHE ko uyu musore yishe se ku Cyumweru ariko aya makuru amenyekana ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024.
Yavuze ko uyu musore akimara kwica se yamutwitse mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso, arangije amujugunya mu bwiherero.
Akomeza avuga ko nyina w’uyu muhungu ari we wabibonye agahita atanga amakuru.
Yagize ati “Nyina yarabiketse ko umuhungu we ariwe wabikoze kuko umusaza yari amaze iminsi ibiri abuze, baza kubona umuhungu we arimo atwika ibintu baza gukurikirana basanga ari we yajugunyaga mu bwiherero.”
Akomeza avuga ko uyu musore yari afitanye amakimbirane na se ashingiye ku mitungo.
Yongeyeho ko nyuma yo kuburirwa irengero mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatawe muri yombi ndetse ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!