00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Yasanzwe mu rutoki yapfuye nyuma yo gukubitwa akekwaho ubujura

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 February 2025 saa 02:12
Yasuwe :

Maniraguha wo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu rutoki rw’umuturage wo mu Murenge wa Kanjongo yapfuye, nyuma yo gukubitwa n’abaturage bamufatiye mu cyuho ashaka kwica ingufuri.

Byabereye mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.

Saa Yine za mu gitondo nibwo ubuyobozi bwahamagawe n’abaturage bavuga ko basanze nyakwigendera Maniraguha w’imyaka 22 mu rutoki yapfuye.

Ni nyuma y’aho uyu musore yakubiswe n’abaturage, bamufashe nyuma yo gukingirana abaturanyi kugira ngo urugo agiye kwiba nirutabaza rubure urutabara.

Agace uyu musore ukekwaho ubujura yaguyemo kamaze igihe kavugwamo ubujura bw’amatungo n’ubujura butobora inzu.

Urugo uyu musore yafatiwemo ni urwo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kanjongo, Dusabimana Agnes, yavuze ko abakubise uyu musore bacitse, bagishakishwa.

Ati “Nibyo uwo musore bamusanze mu rutoki rw’umuturage yapfuye, abo bivugwa ko bamukubise aje kubiba bikamuviramo urupfu baracika, bari gushakishwa, nibafatwa bazakurikiranwaho icyaha cyo kwihanira.’’

Umurambo wa Nyakwigendera Maniraguha wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .