00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’ubwato undi aburirwa irengero

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 28 January 2022 saa 02:24
Yasuwe :

Umuntu umwe yapfuye undi aburirwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu, bukaba bwari butwaye abantu bavuye mu bukwe mu Karere ka Nyamasheke.

Iyi mpanuka yabaye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya z’umugoroba kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, ubwo abantu bari bavuye gusaba umugeni mu Murenge wa Nyabitekeri. Bari baturutse mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi.

Nyuma yo gukora impanuka batabawe n’ubwato bw’abarobyi, bwahise bubakomezanya bubageza aho bari baturutse.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Uwimana Damas yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko mu Kivu harimo imiyaga myinshi kuko ayo masaha imvura yarimo igwa.

Yasabye abakora ingendo zo mu mazi kujya bazirikana kwambara amakote y’umutekano wo mu mazi (life jacket) no kujya bibuka gutanga amakuru y’ubwato bugiye guhaguruka n’umubare w’abantu butwaye.

Igikorwa cyo gushakisha uwaburire irengero kirakomeje. Abantu 18 barokotse, n’umurambo batahanywe n’ubwato bw’abarobyi bwatabaye.

Abari muri ubu bwato bose bivugwa ko bari bambaye amakoti yabugenewe, icyabaye nk’iyobera ni uburyo umwe muri bo yaburire irengero.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .