Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Nabagize Justine, yabwiye IGIHE ko ubu bwicanyi bwabereye mu Kagali k’Impala, mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2017.
Yagize ati “Umugabo yatemye umugore we ku isaha ya saa saba n’igice z’ijoro mu rucyererera aramukomeretsa cyane kuko yamukomerekeje ku mutwe, aratabarwa ajya ku bitaro bya Bushenge ariko mu gitondo mu saa kumi n’ebyiri n’igice ashiramo umwuka,. Yamwishe biturutse ku kuba umugore yamubajije impamvu avuye kwiba ibisheke.”
Akomeza avuga ko uru rugo rwari rusanzwemo amakimbirane ari nabyo byatumye Ntagozera Stanislas atema umugore we Mukangango Sophia w’imyaka 55.



















TANGA IGITEKEREZO