Ni amakuru yamenyekanye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Muramira yari avuye gusura muramu we maze ahura n’uyu musore wamufashe akamuhonda ibuye kugeza ashizemo umwuka nk’uko Ntihemuka Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Kagarama yabyemereye IGIHE.
Ati “Uyu musore yari yiriwe yicaye ku rusengero rwa ADEPR, umusaza ahindukiye ari gutaha amukubita ibuye umusaza ahita yikubita hasi hanyuma aragenda aramwegera akajya amuhondesha rya buye mu mutwe.”
Akomeza agira ati “Yahise ahunga aryama mu muringoti afite na Bibiliya, abaturage baramufata, twagiye dusanga DASSO zamushyizemo amapingu.”
Uyu musore hari hashize amezi atatu afunguwe kuko yari yarafashwe anywa anahinga urumogi, amara umwaka n’amezi abiri afungiye muri Gereza ya Rusizi.
Impamvu yaba yamuteye kwica uyu mugabo ntabwo iramenyekana akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha, sitasiyo ya Macuba.
Amakuru yemeza ko ngo iyo yabaga yasomye ku rumogi yakoraga ibikorwa by’urugomo ariko yaba atarubonye ukabona ari umuntu usanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!