Aba bagore bibumbiye mu matsinda 28, bahawe amahugurwa yo gukora imishinga, banasabwa gukora imishinga iyi sosiyete ikayibateramo inkunga.
Aya matsinda yahisemo imishinga itandukanye irimo guhinga kawa, korora inka, korora ingurube, gukora no gusana ubwato, hari n’abahisemo kugura ibyuma bisya.
Mu muhango wo gushyikiriza inka amatsinda yahisemo korora inka, Umuyobozi wa C Dormans, Seminega Jean Bosco, yavuze ko bahisemo gushyigikira amatsinda y’abagore kuko abagore ari imbaraga z’igihugu.
Ati “Abagore ni imbaraga z’igihugu murabizi. Abagore iyo tubashyikirije itungo nk’iri, umusaruro ubonetsemo ushyigikira urugo rwose. Umugore iyo ahawe itungo yumva ko afite uruhare mu iterambere ry’igihugu”.
Seminega agaragaza ko abagore basanzwe bita ku gihingwa cya kawa, akavuga ko ubwo bahawe amatungo bazarushaho kuyitaho.
Ati “Uretse no kongera umusaruro wa kawa binyuze mu ifumbire itanga, yongera ubushobozi bw’urugo. Izi nka zizabaha amata abafashe kuzamura imirire yabo abana bagire imirire myiza, babashe kwita ku gihingwa cya kawa. Bazabona ifumbire izajya mu ikawa, kawa ikomeze imere neza, umusaruro wiyongere. Bazabona n’amafaranga kuko bazagurisha amata n’ibimasa bizakomoka kuri iri izi nka”.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhayeyezu Joseph Désiré, yashimye uruhare rwa Dormans mu iterambere ry’aka karere, asaba abahawe inka kuzibungabunga kugira ngo bazoroze bagenzi babo.
Visi Meya Muhayeyezu yibukije abahawe izi nka ko bafite inshingano yo kuzifata neza cyane ko zatanzwe hagendewe kuri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ati “Ni inka bahawe kugira zizabyare boroze bagenzi babo bari kumwe mu itsinda. Twababwiye ko bafite gucunga umutekano w’izi nka, bazigaburira, bazivuza. Bafite umuvuzi w’amatungo uzazitaho mu gihe cy’umwaka, kugira ngo zigire ubuzima bwiza zororoke nizimara kororoka babashe no koroza bagenzi babo”.
Akanyamuneza kari kose ku bagore bahawe inka, bavuga ko bagiye kuzitaho kugira ngo zizabafashe kongera umusaruro wa kawa.
Uwitonze Bernadette wo mu Murenge wa Kanjongo yagize ati “Uyu munsi ndishimye cyane, ni nayo mpamvu nshima Dormans. Iyi nka ngiye kuyijyana izangirira umumaro, njye n’umuryango wanjye, ndetse nzaziturira n’abandi kugira ngo nabo biteze imbere.”
Nyiransabayezu Furaha wezaga ibilo 1600 by’ikawa yavuze ko ubwo abonye inka azajya yeza ibilo 2700, ashima ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho gahunda ya Girinka.
C Dormans ikorera mu turere tune aritwo Rusizi, Kamonyi, Gatsibo na Nyamasheke. By’umwihariko mu karere ka Nyamasheke ihamaze imyaka 9, ikaba igira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubegereza ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, n’amashuri ndetse no kubaha amatungo arimo inka n’ingurube.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!