00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Kibogora Polytechnic yabaye igisubizo cy’abajyaga gushakira ubumenyi muri Congo

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 October 2017 saa 09:43
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), butangaza ko nyuma y’aho amashuri makuru na za kaminuza zifunguye imiryango mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, umubare w’abajyaga kwiga muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagabanutse.

Ibi byabigarutsweho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 258 barangije mu mashami ya Tewolojiya, Ubuvuzi, Uburezi n’Iterambere ry’icyaro mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic, riherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Mu gihe cy’imyaka itatu ishize ku mupaka wa Rusizi ya mbere, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaga hari umubare munini w’abanyeshuri bajyaga kwiga muri kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Bukavu, ariko kuri ubu babonye igisubizo ku zo mu turere twabo zirimo na Kibogora Polytechnic.

Abanyeshuri batangiriye kwiga mu Mujyi wa Bukavu muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma bakaza muri Kibogora Polytechnic bavuga ko bajyagayo kubera ko nta mashuri yari hafi y’aho batuye ndetse byabatwaraga imbaraga nyinshi.

Musabyimana Martin ati “ Narangije muri 2009 ariko sinabona buruse, mbura n’uburyo nakwiga hafi. Muri 2011 nagiye kwiga muri Congo, nagiyeyo kuko ariho hafi kuri njye. Imvune twahuraga nazo ni nyinshi cyane zirimo urugendo rurerure, umuteakano muke none twabonye kaminuza hafi, amafaranga yaragabanutse ndetse n’ingendo.”

Musabyemariya Louise yunzemo ati “Icyo gihe nta kaminuza yari hafi yanjye kandi sinari kubona ubushobozi bwo kujya mu bindi bice by’u Rwanda. Twize nabi, uzi kugenda wagerayo ugasanga mwarimu nta wuhari wataye itiki yawe? Nkanjye ndi umubyeyi, konsa byarangoraga, amafaranga nakoreshaga yaragabanutse kuko ubu sintega ntuye hafi kandi icyo gihe nishyuraga nk’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.”

Umuyobozi wungirije wa Kibogora Polytechnic, Dr Daniel Mukamusoni, avuga ko bagiye bakira abanyeshuri bigaga muri Congo ariko ugasanga bamwe muri bo hari amasomo batize neza.

Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Kaminuza n’Amashuri Makuru, Dr Emmanuel Muvunyi na we yemeza ko umubare w’abajyaga kwiga muri Congo wagabanutse ariko agasaba abashoramari gufungura andi mashuri makuru kuko ahari adahagije.

Ati “Hari umubare wajyagayo ari munini ariko waragabanutse ariko ugiye kureba uko kaminuza n’amashuri makuru dufite mu Rwanda bigiye biri mu bice bitandukanye, muri iki gice ntabwo dufite amashuri makuru menshi, kuba haraje kaminuza ndetse ikaba ikora neza, ni igisubizo ku banyarwanda no ku gihugu cyacu.”

Mu karere ka Nyamasheke habarizwa Kibogora Polytechnic naho mu Karere ka Rusizi hakaba hari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, indi ya Rusizi International University ikaba yarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Dr Muvunyi Emmanuel(hagati) yashimye umusanzu wa Kibogora Polytechnic watumye abanyeshuri bavunikaga bajya kwiga muri Congo boroherwa
Bmawe mu banyeshuri basoje amasomo muri Kibogora Polytechnic

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .