00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Intore zo ku rugerero zirasabwa imyifatire iziganisha ku iterambere

Yanditswe na

UWINGABIYE Denys Basile

Kuya 6 January 2015 saa 08:20
Yasuwe :

Abasore n’abakobwa bari mu ngando z’Itorero ry’Igihugu, barasabwa imyifatire ikwiye kuko ari yo izatuma babasha kugera ku ndoto bafite z’iterambere.
Ibi babitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, ubwo yafunguraga itorero ry’iminsi itatu ku rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye. Iki gikorwa kikaba cyatangirijwe i Hanika mu Murenge wa Macuba ku rwego rw’akarere.
Izi ngando ziri kubera mu bigo by’amashuri icyenda, zikaba (…)

Abasore n’abakobwa bari mu ngando z’Itorero ry’Igihugu, barasabwa imyifatire ikwiye kuko ari yo izatuma babasha kugera ku ndoto bafite z’iterambere.

Ibi babitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, ubwo yafunguraga itorero ry’iminsi itatu ku rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye. Iki gikorwa kikaba cyatangirijwe i Hanika mu Murenge wa Macuba ku rwego rw’akarere.

Izi ngando ziri kubera mu bigo by’amashuri icyenda, zikaba zihuje abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke.

Intore zirashimira impanuro zahawe

Bahizi Charles yabwiye uru rubyiruko ko Itorero ari ishuri rigenewe gufasha urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange kwiyubakamo ubunyarwanda, hagamijwe ubufatanye mu kubaka Igihugu.

Yababwiye ko Itorero ribatoza indangagaciro kandi zikaba ari nazo zigomba kubaranga no kubafasha kugera ku ndoto bifitemo.

Yagize ati “Nk’urubyiruko, mufite indoto nyinshi z’uko muzabaho mu gihe kizaza; ariko kugira ngo muzabigereho mugomba kurangwa n’imyifatire myiza irimo ikinyabupfura n’indangagaciro kandi mugakunda umurimo. Ibyo ni byo bizatuma mugira ejo heza.”

Bibukijwe ko ari bo mbaraga z’igihugu, bityo bakaba basabwa kuba ijisho ry’abaturage muri gahunda zinyuranye nko kwicungira umutekano n’ibindi, kandi bagaharanira kuba umusemburo w’impinduka aho bari.

Abari guhabwa ibiganiro ngo biteguye kugaragaza uruhare rwabo mu Mirenge batuyemo babinyujije mu bikorwa by’urugerero nk’uko byatangajwe na Habimana Japhet.

Habimana Japhet uvuga ko yiteguye gukora byinshi

Uyu musore yagize ati “N’ubwo mubona meze nk’akana ariko niteguye kugaragaza uruhare runini, cyane cyane mu bikorwa by’urugerero tugiye gutangira.”

Akomeza avuga ko bazarangwa n’ubunyangamugayo, birinda kandi banarwanya ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.

Ibiganiro bihabwa iki cyiciro cy’itorero byatangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2014 ubwo bajyaga mu biruhuko by’igihembwe cya kabiri, bikomeza mu Gushyingo bibera mu mirenge yabo. Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe bikorwa aho bahuriraga kuri “Site” yagenwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Ibi ngo bikaba byaratewe n’uko uyu mwaka abanyeshuri babaye benshi kubera abarangije mu mashuri y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.

Abitabiriye ibi biganiro mu Karere ka Nyamasheke, ari na bo bari mu ngando z’iminsi itatu, ni 2528 harimo abakobwa 1289 n’abahungu 1239. Aba bose bakaba bazatangira ibikorwa by’urugerero ku itariki ya 13/01/2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages